Umuraperi ukomeye yagaragaye arasa umuntu arapfa.[video]

Umuraperi ukomeye Jonathan Kirk uzwi ku izina rya DaBaby, hagaragaye amashusho ari gushyamirana n’undi muntu kugeza amurashe  arapfa.

Aya makuru akaba yarashyizwe hanze bwambere n’ikinyamkuru Rolling stone.

Aya mashusho yagiye hanze nyuma yaho kuwa 5 Ugushyingo 2018, ubwo uyu muraperi yarasaga umusore w’imyaka 19 witwa Jaylin Craig, bivugwa ko uyu musore yari agiye ku iguriro rya Walmart mu majyaruguru ya carolina nuko aza gushyamirana na Jonathan Kirk  birangira amurashe biza no kumuviramo urupfu.

DaBaby ubwo yabazwaga impamvu yarashe mugenzi we, yireguye avuga ko yamurashe ari kwirwanaho, yakomeje asobanura ko  yageragezaga  kurinda  umuryango we wari urimo guhahira aho barwaniraga  kuko yari  kumwe n’umukunzi we  Mariah Osborne, ndetse  n’umwana  we  w’umukobwa bafitanye, icyo gihe akaba yari akiri muto.

Uyu musore yavuze ko yasagariwe n’abasore babiri bafite imbunda, mu kwirwanaho ararasa. Iki kirego cyarangiye mu 2019 icyo gihe, ndetse DaBaby aza gukatirwa  umwaka usubitse.

Mu mashusho mashya yagiye hanze, ntabwo ibyo uyu muraperi yavuze aribyo bigaragaramo,ahubwo ikigaragara nuko  DaBaby ariwe wiyenje ndetse agakubita ingumi umwe muri aba basore,  bikaza kurangira arashe uyu Craig.

Umubyeyi wa Craig witwa LaWanda Horsley yigeze kuvuga ko DaBaby azi ukuri kw’ibyo yakoze.

Yagize ati “DaBaby azi ibyo yakoze,ntabwo ndi gukora kugira ngo menyekane cyangwa ikindi, ahubwo ni uko Craig yapfuye.”

Amashusho ya DaBaby ashyamirana na Jaylin Craig

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *