Umuryango: dore uburyo bwiza bwagufasha kubana neza n’umwana urera akakugirira ikizere n’urukundo

Abantu benshi bibwira ko bafite ubushobozi bwo gufata umwana mu kigo k’imfubyi cyangwa se bakamukura mu miryango ikennye, akenshi babishingira ko bafite amafaranga cyangwa se imitungo ihagije kuburyo batazicwa n’inzara. Nyamara birengagije ko umwana nkuriya ntaba akeneye kurya no kwambara gusa , ahubwo icy’ingenzi aba akeneye ni urukundo no ku mugarurira icyizere. Kurera umwana utari uwawe bisaba kwihangana ndetse n’ubuhanga bwo kumenya no gusobanukirwa ibyibanze umwana akeneye kugira ngo agire ibyishimo n’umunezero, cyane cyane igihe uwo umwana urera ari impubyi cyangwa se atazi umuryango akomokamo.

Igihe umwana urera yakosheje  fata umwanya uhagije umuganirize ugerageze kumwereka ko ibyo yakoze atari byiza, ndetse nurangiza umugire inama y’uburyo agomba kwitwara,. Gerageza kumwereka ko wifuza ko atera imbere, hanyuma urangije kumucyaha no ku muganiriza ku makosa ye ufate umwanya uhagije umuganirize utuntu dusekeje ni biba ngombwa umugurire bimwe mubyo uzi akunda cyangwa se umutembereze hamwe mu hantu hari ibintu bishobora kumushimisha, ibyo bizatuma abona ko nubwo umukangaye ku makosa aba yakoze ariko nta rwango uba umufitiye .kandi ibyo bizatuma atajya atinya kukubwiza ukuri kandi ajye yumva akwisanzuyeho.

Gutuka umwana urera cyangwa kumukubita ntabwo ari uburyo bwiza bwo ku muca ku ikosa ,kuko akenshi iyo ubikoze utyo umwana atangira kwiyumvisha ko impamvu ya byose ari ukubera ko mutamubyaye, niyo mpamvu kuganiriza umwana ari bwo buryo bwiza bwo kumuhindura no kumuca ku ikosa.

Igihe hari ibyo atagezeho , cyane cyane mu ishuri , wimubwira ngo uri ikigoryi cyangwa umubwire ko amafaranga umwishyurira ishuri uyapfusha ubusa, ahubwo mwegere buhoro buhoro umubaze icyaba kimutera gutsindwa , akenshi umwana azakubwira ko nawe atazi impamvu , cyangwa se akubwire ko isomo iri niri ataryumva, icyo uba ugomba gukora ni ukumwereka ko nawe afite ubuhanga n’ubushobozi bwo kuba uwambere  ndetse umubaze icyo wumva wamukorera cyamufasha kugira ngo arusheho gutsinda mu ishuri.Ibyo bizamwongerera ikizere nabona yitaweho ndetse nawe azakora uko ashoboye kugira ngo atsinde.

Ikintu cya mbere ugomba kwitaho ni ukongerera umwana ikizere , umutembereza , umuha impano zitandukanye , umurinda imirimo ivunanye, kandi ukaganira nawe kenshi, niba ari umwana muto fata igihe umujyane ahari abandi bana bishimane , bakine, kugira ngo umurinde gutekereza  ikintu cyose cyatuma yigunga.

Abana barererwa mu miryango itari iyabo bakunze guhuza ikibazo cyo kwigunga, ariko na none bigaterwa n’imiryango barererwamo, ndetse n’uburyo bafatwamo. Igihe wiyemeje kurera umwana ugomba kumva ko anganya agaciro nabo asanze ndetse akarusho nuko ugomba kumufasha kwisanga no kwiyumva muri uwo muryango ajemo. Uburyo umwana yakiriwe bwa mbere aje mu muryango nibyo bimuremamo ikizere kijo he hazaza.

Igihe umwana aje mu muryango fata igihe wowe n’umuryango wawe mu mwakire mu mwereke ko mu mwishimiye, mu mwereke munzu hose , mu mutembereze  , mu mwereke abandi banyamuryango kuburyo nawe abona ko yageze mu muryango mwiza.

IBYO UGOMBA KWIRINDA

* Irinde kwereka umwana ko ibyo umukorera ari impuhwe wamugiriye, kuko n’ubikora utyo ntazigera yiyumva nk’umunyamuryango wanyu ahubwo azajya ahora yumva ko ari umuntu uraho kugira ngo afashwe gusa.

Gerageza kumwereka ko ari inshingano zawe ku mwitaho kandi umwereke ko ari umwana kimwe nabawe. Birashoboka ko umwana urera wamwakiriye ari mukuru kuburyo imico ye itandukanye n’iyabawe, ntuzahite wumva ko uyu munsi cyangwa ejo agomba guhita yitwara nkuko abawe bitwara , ahubwo buhoro buhoro uko iminsi igenda niko nawe azajya arushaho kumenyera kandi nawe ariko ukomeza kumwereka inzira nziza agomba kwitwaramo.ntuzite kugihe bizamutwara kugira ngo ahinduke , gusa byose bizaterwa n’umuryango arimo uburyo umwerera imbuto.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *