Umuryango wa Jay Polly ugiye gukura ikiriyo mu kumusezeraho bwa nyuma

Kuri uyu wa 11 Nzeri 2021 ni bwo hateganyijwe umuhango wo gukura ikiriyo, uzabera mu rugo rwe yari afite i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

Gahunda yasohowe n’umuryango wa  Jay Polly  igaragaza ko umuhango wo gukura ikiriyo uzatangira saa Yine za mu gitondo.

Urabimburirwa n’urugendo rugana ku Irimbi rya Rusororo ahazashyirwa indabyo ku mva ya nyakwigendera. Saa Munani z’amanywa ni bwo abatumiwe bazakirirwa mu rugo kwa nyakwigendera i Kibagabaga, ahazanabera amasengesho, hakabaho no gusangira ifunguro,hahite   hazakurikiraho guha impano abana Jay Polly yasize, hanyuma ikiriyo gisozwe ku mugaragaro.

Inkuru y’urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 2 Nzeri 2021.

Jay Polly   yitabye Imana yari afite imyaka 33.

  Gahunda yo gukura ikiriyo cya Jay polly

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *