Umusaza w’imyaka 82 yasezeye akazi ajya mu kiruhuko k’izabukuru nyuma yikusanywa rya $100,000 kuri TikTok

Umugabo w’imyaka 82 wahoze ari umusirikare wa Amerika ubu wakoraga nka ‘cashier’ mu iguriro rya Walmart yabashije kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’igikorwa cy’ubugiraneza.

Warren Marion w’i Cumberland muri leta ya Maryland, mu cyumweru gishize yahawe sheki ya $108,682 (arenga miliyoni 115 Frw) yakusanyijwe n’abagiraneza kuri internet.

Umugabo witwa Rory McCarty ufite abantu benshi bamukurikira kuri TikTok yashyizeho GoFundMe yo gufasha Marion kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Video yatangaje bombi bari kumwe mu Ukuboza gushize yarebwe inshuro zirenga miliyoni eshatu.

McCarty yashakaga gufasha Marion, sekombata kandi w’umupfakazi, “kugera ku bintu yifuza gukora”, nk’uko abivuga mu butumwa yatangaje mu kwezi gushize.

McCarty afite business yitwa Bug Boys ifite page ya TikTok ifite abayikurikira bagera ku 300,000.

Avuga ko yumvise yifuje gufasha uyu mukambwe wahoze mu ngabo akoresheje uru rubuga rwe kubera indi nkuru nk’iyo yabonye kuri TikTok.

Kuri page ya GOFundMe yashyizeho asaba abantu kugira icyo bafasha, McCarty yagize ati: “Nk’umuntu ufite business…Natangajwe cyane no kubona uyu musaza muto akibasha kujya ku kazi. Agakora amasaha umunani cyangwa icyenda.”

Mu cyumweru gishize, Marion yagiye kukazi ku munsi wanyuma nyuma y’ibyumweru bibiri abahaye abakoresha be integuza yo gusezera.

Ibinyamakuru byaho byamugaragaje atambuka muri ‘parking’ y’iri guriro bahatatse imitako, agenda aramutswa anakomerwa amashyi n’abamukunda.

Ijambo rya mbere ryamusohotse mu kanwa nyuma yo guhabwa sheki y’ariya madorari ni “wow”.

Mu Ukuboza yabwiye Cumberland Times News ko ayo mafaranga yamufasha kwishyura inzu ye no kubasha kujya i Florida gusura abuzukuru be.

Nyuma yo kuyabona, uyu musaza yabwiye icyo kinyamakuru ati: “Icyo nababwira ni uko Imana nziza yampembeye ibyo nakoze mu myaka y’ubuto bwanjye.”

Src:BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *