Umusore Yafashwe nyuma yo kubeshya agashyira umukobwa w’inshuti ye ku rutonde rw’abakingiwe COVID-19

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umusore ukurikiranyweho kuba yarashyize umukobwa w’inshuti ye ku rutonde rw’abantu bahawe urukingo rwa COVID-19 kandi atarigeze akingirwa.

Uyu musore wari mu bantu buzuza muri mudasobwa abagiye kwikingiza ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu, mu gihe igikorwa cyari kirimbanyije yaje kwandika umukobwa bari baziranye kandi atarahabwa urukingo.

Aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, uyu musore aza kubwira uyu mukobwa ko yamwandikisha mu bagomba kwikingiza ubundi akazajya kwikingiza kuko yari yamubwiye ko aho ari kwikingiza bitoroshye.

Uyu musore yavuze ko ibyo yakoze yumvaga ari ugufasha uwo mukobwa kuko bajya gutangira akazi batahawe amabwiriza yo kugenderaho, yemeza ko ibyo yakoraga yumvaga ari ubufasha ari gutanga.

Ati “Umunsi wa mbere twaje gukora nta mahugurwa twahawe, umuntu yarazaga ukamushyira muri system akakira ubutumwa agahabwa urukingo, umuntu yaba atanahari ukamufasha ukamushyiramo kuko ntabwo twari twahawe amabwiriza y’uko bigomba kugenda.”

Yakomeje avuga ko ariko byagenze no kuri uyu mukobwa amushyiraho, haza kubaho ikibazo cyo gutinda kujya kwikingiza aho agiriyeyo ahandi babona yanditswe nk’uwakingiwe.

Uyu mukobwa wari washyizwe ku rutonde yavuze ko uyu musore yashatse kumufasha ngo akingirwe kuko aho yari ari bitari byoroshye kubona urukingo.

Yagize ati “Yambajije niba narikingije mubwira ko ayo mahirwe ntayo mfite, arambwira ngo nagufasha nkagushyira ku rutonde ukazakoresha iyo code ukikingiza nta kibazo anshyiramo nakira ubutumwa.”

Yakomeje avuga ko yaje gutinda kujya kwikingiza nyuma yajyayo akerekana irangamuntu bagasanga yarakingiwe, niko kumubwira ko ari ikibazo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uyu musore yibeshye ku nshingano kuko ntawe ushyira ku ikoranabuhanga umuntu atamureba.

Ati “Inshingano uriya muhungu yahawe si ugushaka inshuti ze kuri Instagram, Twitter na Facebook izo yahawe ni ugushyira umuntu mu ikoranabuhanga kandi ubikora ari uko akugezeho, si uko muvugana kuri telefoni ngo mubyemeranye kirazira kikaziririzwa.”

Yakomeje asaba abakora imirimo ijyanye no guhashya COVID-19 kwigengesera kuko ikosa rito ryateza ibibazo bikomeye.

Yagize ati “Ku bantu bari gukora akazi kajyane n’ibintu byo kwirinda COVID-19, ni bamenye ko inshingano zabo zikomeye cyane atari izo gukinisha niba baguhisemo kugira ngo ufate imyirondoro y’abakingirwa, byumvikane ko uzabikora bakugezeho ukemeza ko abo bantu aribo, ni bareke gukora amakosa.”

Yongeyeho ko serivisi zose zisaba kwipimisha no gukingirwa atari imikino kuko abakora ibihimbano batazihanganirwa.

Ibi bije nyuma y’uko hari ibikorwa byagiye bikomorerwa ariko bisaba ababyitabira kuba barakingiwe COVID-19, bishobora gutuma hari abakora ibyemezo mpimbano ngo bakunde bitabire.

Safari arasaba abanyarwanda imbabazi kuko ibyo yakoze atari azi ko bigize icyaha

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *