Umutoza wa APR FC yavuze amagambo akomeye kuri Simba SC yifuza ku mugarura

Nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru Simba SC yirukanye umutoza mukuru Robertinho na Hategekimana Corneille wari ushinzwe kongerera abakinnyi b’iyi kipe imbaraga, haje amakuru ko iyi kipe yatekereje ku kuba yagarura Dr Zrane Adel ubu uri muri APR FC.

Dr Adel Zrane yemeje ko aya makuru ari yo, hari imbaraga zakoreshejwe ngo babe bamugarurayo.

Ati “Ni byo bamwe mu banyamakuru ba Simba SC bagerageje gusunika ngo mbe nagaruka muri iyi kipe, ni byo rwose byarakozwe.”

Abajijwe niba hari umuyobozi wa Simba SC bavuganye, yavuze ko hari amakuru atajya mu itangazamakuru ariko we ari umukozi wa APR FC kandi yishimye.

Ati “muvandimwe hari amakuru aba ari ay’umuntu ku giti cye atashyira mu itangazamakuru, icyo wamenya ni uko njye ndi muri APR FC kandi nubaha ikipe yanjye n’abayirimo uburyo dukorana, ndabakunda cyane.”

Si ubwa mbere yifuje kugarura uyu mutoza kuko no muri Werurwe 2022 yatangaje ko igiye kumugarura ariko birangira ataje.

Dr Adel Zrane w’imyaka 39, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2023, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu birebana n’ubuzima bw’abakinnyi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *