Umutoza wa United stars yahagaritswe kubera gukekwaho ubutinganyi.

United Stars FC yo mu Cyiciro cya Kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda  yo mu karere ka Ruhango  yahagaritse uwari umutoza wayo  by’agateganyo Mushimiyimana Eric   kubera gukekwaho  ubutinganyi.

Mu ibaruwa ihagarika Mushimiyimana Eric yanditswe ku wa 24 Nzeri, iyi kipe ibarizwa mu Kabagari ho mu Karere ka Ruhango yavuze ko yashingiye ku mpungenge yagejejweho n’abakinnyi.

Yagize iti “Mu izina rya Komite Nyobozi ya United Stars FC -Ruhango nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho cy’ubutinganyi kidahesha icyubahiro ikipe nawe ubwawe kandi bikaba bikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo.”

Yakomeje igira iti “Nyuma yo kugezwaho impungenge z’abakinnyi bamwe na bamwe, tumaze kubiganiraho nka komite nyobozi twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe kukazi nk’umutoza mukuru wa United Stars FC -Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza ku kibazo cy’ubutinganyi bwibasiye ikipe ucyekwaho nk’uko bikomeje kugaragazwa n’abakinnyi mubereye umutoza.”

Mu butumwa yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, Mushimiyimana Eric wasabwe guhita ashyira mu bikorwa ibyo yabwiwe mu ibaruwa, yagize ati ” Byari byiza gusangira ibihe byiza namwe bahungu, mwarakoze cyane mwese. Abo tutabanye neza muzanyihanganire. Mu by’ukuri nabakundaga cyane mwese kandi nizeye ko muzagera aho mwifuza. Amahirwe masa ku rugendo rwanyu rwo gukina, amahirwe masa kuri United Stars FC. Imana ibahe umugisha. Murabeho.”

Mu kiganiro cyihariye yagiranye b’Umunyamakuru, Mushimiyimana Eric yavuze ko ibyo ashinjwa atari byo ahubwo bituruka ku matiku y’imbere mu ikipe cyane ku bakinnyi batabonaga umwanya wo gukina.

Ati “Ikibazo nyamakuru gihari ni abakinnyi batari ku murongo kandi biterwa na Perezida wayo. Iyo umutoza adafite uburenganzira busesuye ku bakinnyi, bavuga ibyo bashaka. Ikibazo gitangiye muri iyi minsi Shampiyona yatangiye, hari umusore bita Shalom n’uwitwa Jules, ni bo batangiye kujyana ayo magambo nyuma yo kutajya ku rutonde rw’abakinnyi bifashishwa ku mukino.”

Yakomeje avuga ko yatunguwe no kwerekwa ubutumwa bwa Facebook bw’umwe mu bakinnyi atoza wamubwiraga ko yaza kumusura ndetse akaba yarara, ariko uyu mukinnyi na we ngo akaba avuga ko yinjiriwe atari we wakoreshaga iyo konti ku mbuga nkorambaga.

Ati “Naramubijije nti ese ni wowe uri kunyandikira ibi bintu ko nzi ko udakunda kuvuga? Aransubiza ngo ni njyewe coach [umutoza]. Naramubwiye ngp ntiwarara hano bagenzi bawe babibona nabi, mpita mwihorera. Ubwo butumwa yarabufashe abuhereza Perezida w’ikipe kugira ngo bigaragare ko dusanzwe tuvugana kandi hari ibyo dupanga.”

“Guharabika umuntu gutya si byo, ntakaje akazi, izina ryanjye rirangiritse, ndacyari umutoza ukiri muto ugitangira gutoza icyiciro cya kabiri.”

Ku ruhande rw’abakinnyi ba United Stars, Ihari ibaruwa yanditswe na 10 muri bo barimo Kapiteni wabo, Siborugira Janvier, basinye bavuga ko batigeze bakorerwa ibivugwa k’uwari umutoza wabo.

Siborugira yabwiye Umunyamakuru ko ari bo bafashe icyemezo cyo kwandika kandi ibyabaye byazanwe na bamwe muri bagenzi babo batahabwaga umwanya wo gukina.

Bati “Ntabwo umutoza ari we wabidusabye, twe twakomeje gushyirwa mu majwi ko ibyabaye twabigizemo uruhare, twahisemo kwandika tukagaragaza ko bitabayeho. Amatiku arahari, hari uvuga ngo ntashyirwa muri 18 bakina bikaba ikibazo, harimo guhangana hagati y’abakinnyi n’umutoza.”

Mu mikino ibiri yari amaze gutoza harimo uwo yanganyije na Esperance FC ibitego 2-2 ndetse n’uwo yatsinzwemo na UR FC ibitego 2-1.

akaba yahagariswe kuberako bamwe mu bakinnyi yatozaga bahamyako  yashakaga kubashoba mu butinganyi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *