Umutoza wungirije Ben Moussa yahawe inshingano zo gutoza APR FC by’agateganyo

Ben Moussa Umutoza wungirije wa APR FC, niwe wahawe inshingano zo gutoza ikipe by’agateganyo mu gihe umutoza mukuru Adil Erradi Muhammed ari mu bihano kubera imyitwarire mibi.

Ben Moussa azatangira atoza ku mukino w’ikirarane APR FC izakina na Police FC kuwa mbere tariki 17 Ukwakira 2022 saa kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu zindi mpinduka zabaye muri iyi kipe, Kabanda Tony yagizwe umuvugizi w’agateganyo wa APR FC.

Mu nama ubuyobozi bwa APR FC bwakoranye n’abatoza bungirije, abakinnyi ndetse n’abandi bakozi bayo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, Umuyobozi mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko umutoza w’iyi kipe Adil Erradi Muhammed yahagaritswe igihe kitazwi na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel ahagarikwa ukwezi kubera imyitwarire mibi.

Umuyobozi mukuru wa APR FC,Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko umutoza Adil atirukwanwe.

Yagize ati “Ndagira ngo nkureho urujijo mbasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire nibyo akosora mbere y’uko azagarurwa mu kazi.”

Yakomeje agira ati “APR FC ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n’amahame igenderaho cyane nk’ikipe ya gisirikare, iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru”.

Mubarakh yakomeje avuga ko kapiteni wa APR FC na we yahagaritswe ukwezi kubera imyitwarire mibi yagaragaje.

Yagize ati “Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y’abo ayoboye n’imbere y’abatoza bose, ibyo rero ntabwo nka APR F.C twabyihanganira”.

APR FC kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona n’amanota icyenda, ikaba imaze gukina imikino ine n’ikirarane kimwe.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *