Umuvuno muri Kiyovu Sports

Ndorimana Jean François uzwi nka General yongeye gutorerwa kuyobora Kiyovu

Nyuma yo kongera guhabwa amahirwe n’abanyamuryango ba Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, yongeye kuba Perezida w’iyi kipe mu myaka itatu iri imbere

Aya matora yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo indorerezi ya Ferwafa yaturutse muri Komisiyo y’Amatora, Niyobuhungiro Fidèle.

Ndorimana Jean François Regis, yatowe ku majwi 99 ku 101 batoye. Visi Perezida we wa Mbere yamuguye mu ntege kuko yatowe ku majwi 99 ku 101.

Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Imari n’Amategeko, yabaye Mbonyumuvunyi Karim wari usanzwe kuri uyu mwanya, Visi Perezida wa Kabiri aba Muhire Jean Claude.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, yabaye Karangwa Jeanine. Umubitsi yabaye Makuta Robert. Mé Mugabe Fidèle yongeye gutorerwa kuyobora Komisiyo y’Amategeko.

 

Hakizimana Ally yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa, Tekiniki n’Itangazamakuru, mu gihe Minani Hemedi yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe Ubukangarumbaga, Iyamamazabikorwa no kuyobora amatsinda y’abafana.

 

Komisiyo Ishinzwe kugenzura umutungo, irimo Kayiganwa Ange, Bizimana Jean.

 

Inama y’Ubutegetsi, Board, yashyizwemo Alain Serge, Sekibibi Jean de Dieu (Visi Perezida), Sinzamuhara Jean de Dieu, Kagabo Haruna, Karangwa Joseph (Perezida), Kwizera Claude, Gahongayire.

 

Amategeko agena ko Perezida w’ikipe, ari we uba ari umwanditsi wa Board.

Iyi Komite Nyobozi yatorewe kuyobora Urucaca, yatorewe manda y’imyaka itatu, isimbuye iya Mvukiyehe Juvénal yari yagiyeho muri Nzeri 2020.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *