Umuyobozi wa Twitter ‘Jack Dorsey’ agiye kwegura

Umuyobozi wa Twitter Jack Dorsey wari umaze imyaka itandatu ari Umuyobozi Mukuru w’urubuga nkoranyambaga , ari kwitegura kwegura kuri uwo mwanya, nyuma yo gushyirwaho igitutu gikomeye n’Inama Nkuru y’icyo kigo, imushinja kudaha umwanya uhagije Twitter kuko ayifata n’ikigo cya Square Inc. ayobora kuva mu 2009.

Dorsey na bagenzi be bashinze Twitter mu 2006, ndetse uyu musore aza kuyiyobora kuva mu 2007 mbere y’uko akurwa ku buyobozi ashinjwa ubushobozi bucye, ariko akemererwa gukomeza kuyobora Inama Nkuru y’icyo kigo.

Mu 2009 Dorsey wihebeye ikoranabuhanga yashinze ikindi kigo gifasha mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, acyita Square Inc. ndetse nacyo gikomeza gukura kugeza ubwo gishyizwe ku isoko ry’imari n’imigabane, nk’uko byagenze kuri Twitter.

Nyuma yaho Dorsey yaje kugaruka ku buyobozi bwa Twitter, ariko ntiyemererwa kuba Umuyobozi Mukuru wayo mu buryo bwuzuye, ahubwo agirwa uw’agateganyo kugera mu 2015, ubwo yemererwaga kuba Umuyobozi Mukuru wa Twitter.

Icyo gihe ariko uyu mugabo yari ayoboye ibigo bibiri byose bifite agaciro kari hejuru ya za miliyari z’amadolari, ku buryo hari abatangiye kumutega iminsi bavuga ko izi nshingano zo gukurikirana ibi bigo byombi atazazishobora.

Dorsey yabyitwayemo kigabo ariko ku ruhande rumwe akomeza kunengwa n’abanyamigabane banini muri Twitter, bakunze kuvuga ko adaha umwanya uhagije uru rubuga kuko awusaranganya impande ebyiri, bityo Twitter ikabihomberamo.

Amakuru avuga ko kuva mu mwaka ushize, Inama Nkuru ya Twitter yatangiye kwitegura ubwegure bwa Dorsey bivugwa ko ashyize imbaraga cyane Square Inc. ku buryo kuyihara kugira ngo akomezanye na Twitter bitamworoheye.

How Twitter shapes global public conversation: Jack Dorsey at TED2019 | TED  BlogJack Dorsey uyobora Twitter agiye kwegura

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *