Umwe mu ba kinnyi abanyarwanda bari bategereje ko yababera umucunguzi mu ma mavubi kera kabaye agiye gukinira u Rwanda

Rafael york ukina mu kibuga hagati muri AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ni umwe mu bakinnyi abanyarwanda bari bamaze igihe bategereje ngo barebe ko nibura we yababera umucunguzi , uru rutonde kandi rwagaragayeho abandi bakinnyi bashya batitabajwe mu mikino ibiri iheruka  ,barimo Habarurema Gahungu(police) , Nishimwe Blaise(Rayon Sport)  na Nemeyimana Kato Samuel( Bugesera)  na Niyibizi Ramadhan( AS Kigali)

Rafael York avuka kuri nyina w’umunyarwanda na se w’umunyangola, yakiniye abato ba Sweden(U17 na U19), ubu akaba yarahisemo gukinira u Rwanda mu ikipe nkuru.

Yaje mu Rwanda akorerwa urwandiko rw’inzira rw’u Rwanda(passport) ndetse arafotorwa ahabwa indangamuntu y’u Rwanda.

ni nyuma yaho Mashami Vincent Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ’Amavubi Stars’, ahamagaye abakinnyi 36 bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022, akaba ari imikino yo mu itsinda E.

Umukino ubanza uzabera i Kigali aho ’Amavubi Stars’ azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali saa moya z’ijoro(19:00’), umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2021i Kampala muri Uganda.

Inkuru nziza ku banyarwanda n’Amavubi

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *