Umwe mu batoza beza u Rwanda Rwari rufite Ally Bizimungu yitabye Imana

Kuri icyi cyumweru tariki ya 29 Kanama nibwo umutoza Ally Bizimungu yitabye Imana mu bitaro bikuru bya CHUK azize uburwayi, ni nyuma yo kumara igihe kirekire arwariye muri ibi bitaro.

Nyuma yo kumenya iyi nkuru y’incamugongo Ikipe ya Kiyovu Sports yanyuzemo yanditse ubutumwa yihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’inshuti ze zose.

Ikipe ya Kiyovu Sport yagize ati: “Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe kandi wifatanyije n’umuryango wa COACH ALLY BIZIMUNGU. Ally yatoje amakipe menshi na Kiyovu Sports irimo mu minsi ishize akaba yaratozaga ikipe ya Intecelle mbere y’uko arwara , yitabye Imana uyu munsi, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Ally Bizimungu yari amaze imyaka isaga ibiri atoza muri Tanzania, kuva mu 2017 ubwo yerekezaga muri Mwadui FC yo mu cyiciro cya Mbere muri kiriya gihugu, mu Ukuboza 2019 kandi yanatoje ikipe ya Alliance FC yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Bizimungu kandi yatoje amakipe atandukanye yo mu Rwanda, arimo Kiyovu Sports yatoje inshuro eshatu, Mukura Victory Sports yatoje imyaka ibiri, Rayon Sports na ATRACO FC imyaka ibiri, AS Muhanga na Bugesera FC yabereye umutoza nyuma yo kuva bikaba bivugwa ko yari arwaye Diabete , akaba atabarutse afite imyaka 55.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *