Umunyamakuru warukunzwe nabeshi kuri Radio Rwanda wakoraga ibiganiro by’imikino yasezeye

Patrick Habarugira umwe mubanyamakuru bakoraga kuri radio Rwanda(RBA) mu biganiro byimikino, yaseye kuri iyi radio aho agaiye kwerekeza mu gihugu cya Canada mugukarishya ubumenyi mu itangazamakuru.

uyu mugabo beshi bakundaga kwita “PATTY” atandukanye niki kigo amazemo imyaka 10 agikorera uyu mwuga witangazamakuru aho yatangiye gukorera RBA muri 2011 avuye kuri Radio Mariya Rwanda.

Inkuru dukesha IGIHE uyu mugabo yatangaje ko asezeye kuri iki kigo cy’itangazamakuru kubera amasomo y’itangazamakuru agiye gukomereza mu gihugu cya Canada.

Yagize ati “Ni byo ntabwo nkiri umukozi wa RBA. Ni impamvu zo kujya gukomeza amashuri muri Canada mu ishami ryitwa Infographie en Journalisme i Quebec. Ndafata indege uyu munsi.“

Hbarugira Patrick atangaza ko atazajyana n’umuryango we nubwo amasomo azamara imyaka 2

Ati “Umuryango ntituzajyana, uretse ko numva atari ngombwa cyane.”

uyu mugabo Yize mu Itangazamakuru muri ICK yanabaye kandi  umwarimu mu gihe cy’imyaka itatu.

Patrick Habarugira yayaboraga ishami rya siporo mukigo RBA yakoreraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *