Umwe mugabo za FARDC baketsweho ko ari umututsi bamwica urwo agashinyaguro bamuhora M23, Gusa Imana yakitse ukuboko ntiyahasiga ubuzima.

Nk’uko bimaze igihe bitangazwa n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye bavuga ko abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa bazizwa ko M23 iri kurwana bikomeje kwigaragaza no mu ngabo za Leta FARDC, dore ko noneho hagaragaye umusirikare wa FARDC  witwa Solange aboshye kandi akubitwa azira ko ari umututsi.

Imbuga nkoranya mbaga zitandukanye zikomeje gutambuka ho aya mashusho agaragaza umusirikare w’igitsina gore uboshye abwirwa amagambo arimo ko Abatutsi bigaruriye ibintu byose. Uwo musirikare utotezwa bivugwa ko yitwa Uwimana Kanyange Solange akaba asanzwe aba mu ngabo z’igihugu, FARDC.

Amashusho amugaragaza amaboko ye aboheye inyuma mugenzi we akamukangisha avuga ko agiye kumukubita amubwira ati “Ibintu byose mwarabyigaruriye, nimwe ba colonel, ba general, ba capitaine na ba major, ibintu byose…none murashaka iki? Twabuze amahoro bitewe na Makenga…”

Icyakora uyu musirikare Uboshye yakomezaga atakamba asaba kurekurwa avuga ko ari umusirikare w’igihugu, atari uwa M23.

Kuva inyeshyamba za M23 zakubura imirwano, ibikorwa byibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda byarushijeho kwiyongera. Bamwe bishwe nabi abandi imitungo yabo irasahurwa ndetse amagambo abiba urwango kuri bo arisukiranya.

Fondation Yolande Mukagasana iherutse gusohora itangazo ritabariza Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko hari ibikorwa byinshi by’urwango bibibasira byaba ibigirwamo uruhare na sosiyete sivile cyangwa abayobozi mu nzego za leta nk’uko byagenze mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rivuga  riti: “Twatewe ubwoba no kubona mu bitangazamakuru uburyo Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bicwa nubwo nta bushobozi dufite bwo kugira icyo tubikoraho.”

Akomeza agira ati: “Twabonye aho Abatutsi b’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda baribwa, byakwiye hose ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko byagenze mu Rwanda mu 1994 mu gihe kizaza dushobora kuzavuga ngo ntitwabimenye.”

Ibi bije mugihe I Nairobi hari kubera ibiganiro n’imitwe y’inyeshyamba, ibarizwa mu burasirazuba bwa DRC.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *