Umwiherero wa Senegal mu Rwanda wasubistwe

Ikipe ya Guinea na Senegal zari zahisemo kuzakorera imyitozo hano mu Rwanda mu buryo bwo kumenyera ikirere cy’aho bazakiniramo kuko hajya kumera nko mu Rwanda.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka utaha, ikipe y’igihugu ya Senegal yari itegerejwe mu Rwanda aho yagombaga gukorera imyitozo yitegura imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.

Zimwe mu mpamvu zatumye Senegal ihagarika uruzinduko yagombaga kugirira i Kigali, harimo kuba izabona abakinnyi bayo itinze, bikaba byatumye bafata umwanzuro wo gukorera imyitozo iwabo bakazahava bajya muri Cameroun.

Byari biteganyijwe ko Senegal na Guinea zari kuzakina imikino ya gicuti n’amavubi, ubwo bivuze ko hasigaye gahunda ya Guinea gusa.

Ku rundi ruhande,ikipe y’igihugu ya Guinea yahawe impanuro na Perezida w’impinduramatwara,Colonel Mamady Doumbouya ubwo yabashyikirizaga ibendera,mbere yo guhaguruka baza mu Rwanda kwitegura igikombe cy’Afrika.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya Guinea igera mu Rwanda kuri uyu wa kabiri mu gitondo.

Imikino y’igikombe cya Afurika izatangira tariki 9 Mutarama kugeza tariki 6 Gashyantare 2021.

Guinea iri mu itsinda rya B, kumwe na Sénégal, Zimbabwe na Malawi, umukino wa mbere izawukina na Malawi kuya 10 Mutarama 2022.

Ikipe ya Senegal yahamagawe yitegura  igikombe cy’Afurika:

Abazamu: Edouard Mendy (Chelsea FC, Ubwongereza), Alfred Gomis (Stade Rennais, Ubufaransa), Seny Timothy Dieng (Queens’ Park Rangers,Ubwongereza);

Ba myugariro: Bouna Sarr (FC Bayern Munchen, Ubudage), Saliou Ciss (AS Nancy Lorraine, Ubufaransa), Kalidou Koulibaly (SS Napoli, Ubutaliyani), Pape Abdou Cissé (Olympiacos FC, Ubugereki), Abdou Diallo (PSG, Ubufaransa), Ibrahima Mbaye (Bologna FC, Ubutaliyani), Abdoulaye Seck (Royal Football Club Club, Ububiligi), Fodé Ballo Touré (AC Milan, Ubutaliyani), Cheikhou Kouyaté (Crystal Palace, Ubwongereza);

Abakinnyi bo hagati: Pape Matar Sarr (Metz FC, Ubufaransa), Pape Guèye (Olympique de Marseille, Ubufaransa), Nampalys Mendy (Leicester City FC, Ubwongereza), Idrissa Gana Guèye (PSG, Ubufaransa), Name Moustapha (Paris Football Club, Ubufaransa) , Mamadou Loum Ndiaye (Deportivo Alaves, Espanye), Joseph Lopy (FC Sochaux, Ubufaransa);

Abataha izamu: Sadio Mané (Liverpool FC, Ubwongereza), Ismaila Sarr (Watford Football Club, Ubwongereza), Bamba Dieng (Olympique de Marseille, Ubufaransa), Keita Baldé Diao (Cagliari, Ubutaliyani), Habib Diallo (RC Strasbourg, Ubufaransa), Boulaye Dia (Villarreal CF, Espagne), Famara Dièdhiou, Alanyaspor, Turukiya), Mame baba Thiam (Kayserispor, Turukiya).

Algeria, Senegal, Tunisia claim wins in international friendlies | CGTN  Africa

Sadio mane Rutahizamu wa Senegal na Liverpool yo mu bwongereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *