Umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame yamweretse urugwiro ubwo yavugaga ijambo kuri Televiziyo

Perezida Paul Kagame ubwo yariari kugirana ikiganiro  n’abanyamakuru kuri Televiziyo na Radio by’Igihugu RBA umwuzukuru we akaba impfura ya Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma yagaragarije urugwiro sekuru ubwo yari kuri televiziyo mu kiganiro.

 Ange Kagame akaba ariwe mu byeyi w’uyu mwana niwe washyize hanze aya mashusho amugaragaza akurikiranye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere.

Uyu mwana yagendaga yegera televiziyo ndetse biza kurangira asomye sekuru (Air kiss).

Perezida Paul Kagame yagiye yerekana kenshi uburyo yishimira uyu mwuzukuru we ndetse yanagiye avugako ari inshutiye ikomeye,aho yigeze gushyira hanze ifoto igaragaza uyu mwana yagiye ku musura mu kazi agira ati“Inshuti yanjye yahatirije isaba kuza kureba uko meze ku kazi ndetse inyibutsa kujya mu rugo kuruhuka.”

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yakoze kuri uyu wambere yavuze ku bibazo bitandukanye birimo iby’umutekano biturutse cyane ku kibazo umunyamakuru Cleophas Barore yaramubajije cy’ibitero byagiye biba mu gihe u Rwanda rwari ruri kwitegura inama mpuzamahanga ya CHOGM,asobanura ko mu bihugu bifite umutekano ku Isi ‘u Rwanda rwaba rubarwa mu ba mbere’.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko mu byo akora byose umuryango we uza imbere ndetse uri mu bituma n’akazi ke kagenda neza. Yavuze ko nubwo agira akazi kenshi atajya aburira umuryango we umwanya

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *