Undi mu Depite mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yeguye

Umudepite wari uhagarariye urubyiruko mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kamanzi Ernest yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe ku mwanya yari afite nk’intumwa ya rubanda.

Inkubiri yo kwegura ku intumwa za rubanda muri iyi minsi imaze gufata indi ntera kuko uyu abaye uwa gatatu mu gihe kitageze ku mezi abiri kuko Depite Mbonimana Gamariel yeguye nyuma bikaza kugaragara ko ari imyitwarire idahwitse nyuma yaho gato Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin nawe ahita yegura.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yemereye IGIHE ko uyu mudepite yabashyikirije ubwegure bwe kuri uyu wa Gatatu, avuga ko ari “ku mpamvu ze bwite.”

Hari amakuru ko yeguye nyuma yo gufatwa atwaye imodoka, abapolisi bamupima bagasanga yanyoye inzoga, ndetse ko amaze iminsi afungiwe mu Karere ka Huye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *