Undi mugabo yiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro

Umugabo w’imyaka 35 akaba yakoraga akazi ku bukarani ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yiyahuriye ku nyubako izwi nk’Inkundamahoro iherereye Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara.

Amakuru aravuga ko  uwo mugabo yamanutse ku igorofa ya kabiri ariko atahise apfa ahubwo

Abaganga n’inzego z’umutekanobahise bahagera batangira kumwongerera umwuka banamuha serumu n’ubundi butabazi bw’ibanze.

Ababonye uwo mugabo kuva kare, bavuze ko ashobora kuba yari yasinze kuko mbere bamubonye kuri iyo gorofa ari gusakuza cyane anabyina.

Tubibutse ko nta minsi ishize hiyahuriye undi mugabo wari ufite imyaka 40 we bivugwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

Turacyabakurikiranira inkru irambuye…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *