Undi muntu wa gatatu byatangajwe ko yakize SIDA

Umugabo wahawe izina rya Duesseldorf yabaye umuntu wa gatatu byemejwe ko atagifite mu maraso ye ubwandu bw’Agakoko gatera Sida, nyuma y’uko ahinduriwe amaraso ku buryo yanavuwe indwara ya cancer ifata mu misokoro izwi nka leukemia.

Abandi bantu babiri bakize agakoko gatera Sida na Cancer, ni abarwayi b’i Berlin n’i Londres.

Uyu murwayi wiswe Duesseldorf afite imyaka 53, amazina ye nyakuri ntabwo yigeze atangazwa. Bivugwa ko mu 2008 yapimwe agasanganwa agakoko gatera Sida, hashize iminsi mike, aza gusanganwa leukemia, cancer yo mu marasi yica kubi.

Mu 2013, bamuhinduriye umusokoro bakoresheje uwatanzwe n’umugiraneza w’umugore. Byaje gutahurwa ko uko kumuhindurira kwatumye agakoko gatera Sida kadakomeza gukwirakwira.

Mu 2018 yatangiye guhabwa imiti igabanya agakoko gatera Sida, nyuma y’imyaka ine, abaganga baramupimye basanga iyi virusi itakiri mu mubiri we.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *