Undi muntu yiyihuriye Nyabugogo kuri Etaje yo ku Nkundamahoro

Umusore utaramekanyekana izina I Nyabugogo Ku isoko ry’Inkundamahoro  yaturutse  hejuru yitura hasi ahita apfa.Icyatumye uyu musore yiyahuria kuri iyi etaje ntikiramenyekana.

Bisa naho bimaze kuba akamenyero ko kwiyahura abantu bakoresheje inyubako ndende kuko ubwo hari tariki 6 Nzeri 2019 nibwo umukobwa witwa Hatangimana Scolastique w’imyaka 25 y’amavuko,yasimbutse kuri Etage ya kane yo ku nyubako izwi nko kwa Makuza (Makuza Peace Plaza) mu mujyi rwagati ahagana saa tanu z’amanywa, yikubita hasi gusa nyitahita apfa ajyanwa kwa muganga ariko nyuma yaje gupfa.

Nanone  taliki 02/06/2021 ku nyubako y’ubucuruzi ya Koperative Inkundamahoro hahanutse uwitwa Bukuru Ntwali, nawe bivugwa ko yari yiyahuye kubera ibibazo yari afitanye n’umugore.

ibi rero bisa nibameze kuba akamenyero kubantu biyahura bakoresheje inyubako ndende.

nibyiza ko mugihe umuntu afite ikibazo akwiye kujya ashaka uwo yizeye yaganiriza kugirango bitajyera aho ahura nibibazo byo kuba yakwiyambura ubuzima yiyahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *