UR igiye gutanga mudasobwa shya ku banyeshuri bayo

Nyuma yo kumara igihe kinini abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) badahabwa imashini kubera ikibazo cyavutse kuzo bahabwagaga n’uruganda Positivo BGH zitujuje ubuziranenge,iyi gahunda igiye kongera gusubukurwa aho bagiye guhabwa ubundi bwoko bw’imashini ndetse bakazajya bahabwa garanti y’imyaka ibiri kugirango mu gihe yagira ikibazo bayisubize.

Iyi gahunda izagera no kubanyeshuri batigeze bazihabwa kuva mu mwaka w’amashuri wa 2019/2020 nabo bakaba bemerewe kuzihabwa mu gihe bemeye gusinya amasezerano.

Itangazo UR yashyize hanze ryasinyweho na Dr Kayihura Muganga Didas, Umuyobozi mukuru wiyi Kaminuza rivuga ko gutangira gusaba guhabwa izo mashini binyuze mu gusinya ayo amasezerano mashya atandukanye n’ay’inguzanyo y’amafaranga y’ishuri, bizatangira kuri uyu wa 26 Kamena 2023.

Riti “Ibijyanye no gusinya ayo masezerano bizakorerwa ku rubuga rwa MINUZA. Gusinya aya masezerano ntabwo ari itegeko cyane cyane ku banyeshuri bafite uko babona mudasobwa zabo.”

Rikomeza rivuga ko izo mudasobwa zizatangwa ku nguzanyo imeze nk’imwe itangwa ku mafaranga y’ishuri itangwa na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ya BRD, amasezerano akaba ashobora kuvugururwa mu byiciro bizakurikiraho.

Ni mudasobwa ngo zizagenda zitangwa bijyanye n’ibyo umuntu yiga. Ni ukuvuga ngo niba wiga amasomo yo mu ikoranabuhanga akenera mudasobwa ishobora kwakira porogaramu ziremereye, ntabwo uzahabwa imashini imeze nk’uwiga amasomo adakenera iyo mudasobwa.

Riti “Muri uyu mwaka mudasobwa ni iz’ubwoko bumwe, ariko ubushobozi bwazo buzagenda butandukana bijyanye n’ubushobozi bwa mudasobwa uwiga akenera.”

Ni imashini zizaba ziri mu byiciro bine birimo Lenovo Notebook ya processeur ya Intel Core i3 ifite ububiko bwa Gigabytes 8 na RAM na Gigabytes 512 za SSD, zishyurwa ibihumbi 523 Frw.

Icya kabiri kigizwe na mudasobwa za Lenovo Notebook za i5 zifite Gigabytes 8 za RAM na Gigabytes 512 za SSD zizishyurwa ibihumbi 790 Frw.

Icyiciro cya gatatu cy’izi mudasobwa zigiye guhabwa aba banyeshuri kirimo iza Lenovo Notebook za i7 zifite ububiko bwa Gigabytes 8 za RAM na Gigabytes 512 za SSD zo zizishyurwa miliyoni n’ibihumbi 50 Frw

Mu gihe icya kane kibe kigizwe na mudasobwa zo mu bwoko bwa Lenovo Notebook za i7 zifite ububiko bwa Gigabytes 16 za RAM na Gigabytes 512 za SSD zikazishyurwa miliyoni imwe n’ibihumbi 150 Frw

UR ivuga ko mu gutanga izi mudasobwa abazaba bemerewe kuzihabwa bazamenyeshwa mu buryo busanzwe butangirwaho amakuru haba ku butumwa bugufi, email no ku zindi mbuga nkoranyambaga zisanzwe.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *