Urubanza rwa Jado Castar rwasubitswe ubugira kabiri

Mu gihe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ukuboza 2021, ari bwo ku Rukiko Rukuru hari hateganyijwe kuburanishwa ubujurire bwa Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’ wakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, rwasubitswe kubera ko abacamanza barufite bari mu mahugurwa.

Jado Castar usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yakatiwe imyaka ibiri n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 13 Ukwakira 2021, ahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri uyu munsi ni bwo yagombaga kuburanishwa ubujurire ku gihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye ariko agahita akijuririra. Gusa, ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ku Rukiko, Ubwanditsi bwarwo bwamubwiye ko “urubanza rwasubitswe kubera ko abacamanza barufite bari mu mahugurwa.”

Ubwanditsi bw’Urukiko Rukuru bwavuze ko urubanza rwimuriwe ku wa 28 Mutarama 2022 saa Mbiri za mu gitondo.

Jado Castar yagombaga kuburana ubu bujurire tariki ya 6 Ukuboza 2021, ariko iryo buranisha risubikwa kuko umwe mu bacamanza bagize inteko iruburanisha atabonetse kubera akandi kazi yagiyemo.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru w’imikino akaba na nyiri B&B FM- Umwezi, yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Gukurwa mu irushanwa kw’Ikipe y’Igihugu y’Abagore byatumye FRVB ihagarikwa by’agateganyo n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Volleyball (FIVB) ndetse haracyategerejwe umwanzuro ntakuka uzafatirwa u Rwanda.

Mu minsi ishize, Me Kamagaju Béatrice uri mu bunganizi ba Jado Castar yabwiye IGIHE ko umukiliya we yajuririye Urukiko Rukuru arutakambira ngo rumugabanyirize ibihano.

Icyo gihe yagize ati “Twajuriye kugira ngo dutakambire Urukiko Rukuru turebe ko Jado Castar yasubikirwa igihano aho gukora imyaka ibiri afunzwe ahubwo icyo gihano kikaba cyasubikwa kuko byose biteganywa n’amategeko.’’

Uyu munyamategeko yavuze ko usibye no gusubikirwa igihano, amategeko ateganya ko ashobora no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw agafungurwa.

Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021. Yahise aburanishwa mu mizi hatabayeho ko aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuko yaburanye yemera icyaha, anagisabira imbabazi.

src:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *