Urubyiruko rwatagiye imyitozo ya gisirikare rwitegura guhangana na M23. Amafoto>>>

Urubyiruko babarirwa mubarenga muri   800 b’i Goma ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, batangiye imyitozo y’ibanze ya gisirikare mbere yo kujya guhangana n’umutwe w’itera bwoba zo mu mutwe wa M23.

Ni nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi buhamagarira urubyiruko kwinjira mu ngabo za Congo Kinshasa  (FARDC)  ku bwinshi, mu rwego rwo kurengera ubusugire bwa Congo Kinshasa.

Tshisekedi mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo mu ijoro ry’itariki ya 03 Ugushyingo 2022, yavuze ko yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo gushyiraho ibigo byinshi by’imyitozo ya gisirikare kugira ngo urubyiruko rwari rumaze igihe rugaragaza inyota yo kujya muri FARDC rufashwe.

Yagize ati “Mu gihe nongera gusaba urubyiruko rwacu rufite umuhamagaro wo kwinjira ku bwinshi mu gisirikare cyacu, ndibutsa ko nahaye Umugaba Mukuru w’ingabo ibwiriza ryo kongera ibigo by’imyitozo.”

Yakomeje agira ati:  ”yahamagariye kandi urubyiruko kurema amatsinda azajya aba maso, mu rwego rwo guhangana na M23.”

Bwakomeje bugira buti: “Nsubiza ubusabe bufite ingufu bw’urubyiruko, ndarusaba gutegura amatsinda azajya aba maso mu rwego rwo gufasha, guherekeza no gushyigikira ingabo zacu n’inzego z’umutekano kugira ngo zibashe gukora umurimo wazo ukomeye.”

Mu rubyiruko 800 batangiye imyitozo i Goma harimo abakobwa 45 n’abasore 755 nk’uko amakuru abivuga.

Umutwe wa M23 abanye-Congo bahagurukiye ku bwinshi, kuri ubu umaze amezi hafi ane ugenzura Umujyi wa Bunagana uherereye ku mupaka wa RDC na Uganda.

M23 mu cyumweru gishize kandi yigaruriye ibindi bice bitandukanye birimo Umujyi wa Rutshuru, santere ikomeye ya Kiwanja ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Uyu mutwe cyakora cyo umaze igihe wotswa igitutu n’amahanga awusaba guhagarika imirwano ukanava mu duce wafashe kugira ngo ugirane ibiganiro na Leta y’i Kinshasa, gusa abawuyobora bakunze kugaragaza ko nta handi bafite ho kujya hatari mu duce tw’ubutaka bw’igihugu cyabo bagenzura.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *