Uruhinja rwasanzwe mu kimoteri rwashizemo umwuka bikekwa ko aribwo rwari rukivuka.

Umurambo w’umwana ufite umunsi umwe basanze wajugunywe ku kirundo cy’imyanda.

Ababibonye bavuga ko uyu mwana wari warangije kwitaba Imana yajugunywe mu masaha ya saa 6h00 za mugitondo ku wa gatandatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2022, ku muhanda wa Atimbo na Express Africana, muri metero nkeya uvuye mu kigo cya Atimbo Navy muri Nigeriya.

Abagabo bane babonye uyu mwana bahisemo kujya kumushyingura mu mva kugirango akurwe ku gasozi.

Amakuru yavuze ko abo bagabo bavugaga ko abayobozi babo babahaye uburenganzira bwo gushyingura uru ruhinja, bakongeraho ko babikoze nta muntu ubibahatiye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *