Urukiko rumaze gukatira Bamporoki Eduard imyaka itanu

Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yamaze gukatirwa n’Urukiko rukuru imyaka itanu aho iki gihano kiyongereye ndetse akazanatanga ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Mutarama 2023 nibwo hatangajwe umwanzuro w’ubujurire bwa Bamporiki n’ubw’Ubushinjacyaha.

Eduard Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Nyuma yuko urukiko rumuhamije ibi byaha rwahise rumukatira gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw ariko ahita ajuririra iki gihano.

Ubushinjacyaha na bwo bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bushingiye ku kuba urukiko rutarahuje amategeko no kuba yarakiriye indonke, kuba hari ibikorwa bimwe mu bigize icyaha cyo kwaka no kwakira indonke bitasuzumwe, no kuba haratanzwe ibihano bito.

Nyuma yo gusuzuma impamvu zatanzwe impande zombi zijuririra icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, umucamanza yagaragaje ko kuba Bamporiki avuga ko yahamagaye inzego z’ubutabera agamije gufasha inshuti ye nta gaciro byahabwa kubera ko nubwo bishoboka ko umuntu wese yabaza inzego z’ubutabera.

Yasobanuye ko atari buri muturage wese wabyubahuka bityo iyo ataba ari Umunyamabanga wa Leta ntiyari gutinyuka guhamagara izo nzego nkuru z’ubutabera.

Kuba avuga ko miliyoni 10 Frw yahawe ari agashimwe ubundi akavuga ko ari ubufasha Gatera yamuhaye ngo avuze umugore we na byo nta gaciro byahabwa kubera ko hari n’inyandiko yanditse ubwe yiyemerera ko yakiriye ayo mafaranga y’iyezandonke.

Urukiko rwavuze ko kuba Bamporiki avuga ko yari inshuti ya Gatera byari ubucuti bubi kuko ubw’ukuri buganisha ku rukundo kurusha kurujyanisha n’ingano y’inyungu umuntu ashaka kubukuramo.

Umucamanza yavuze ko impamvu zose zatanzwe na Bamporiki Edouard ahakana icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite nta shingiro zifite bityo akaba agomba kugihanirwa.

Ku birebana no kuba atarasubikiwe ibihano, Urukiko rusanga bifite ishingiro ngo kuko gusubika igihano nta rugero rwiza yaba atanze kubera ko ibihano bitareba gusa umuntu wagihawe ahubwo biba bigamije no kwigisha abantu bakiri inyangamugayo kugira ngo bamenye agaciro Leta iha abantu n’indangagaciro.

Ku bujurire bw’Ubushinjacyaha ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, Urukiko rusanga hagendewe ku nyandiko mvugo Bamporiki yiyandikiye bigaragaza ko ibikorwa byo kwaka miliyoni 5 Frw ngo afashe Gatera Norbert mu bikorwa bye byo by’ubucuruzi muri Romantic Garden, kuba byaragizwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya habayeho ikosa mu guhuza ibikorwa bigize icyaha mu rukiko rwaciye urubanza ku rwego rwa mbere.

Rugaragaza ko ahubwo ibyo bikorwa bigize icyaha ashinjwa giteganywa n’itegeko rya 15 ryerekeye kurwanya ruswa cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko rusanga koko nubwo yashatse kubihakana ubundi agashaka kubihindurira inyito ariko yagerageje kwemera kandi akabisabira imbabazi bityo kubifata nk’impamvu nyoroshyacyaha nta kosa ryabayeho.

Urukiko rusanga kuba yaratse Gatera miliyoni 10 Frw zo gufunguza umugore we na miliyoni 5 Frw yo gutuma afungura ibikorwa by’ubucuruzi bwe bituma ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko Rukuru rwahise rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw ahwanye n’inshuro eshatu z’ihazabu yasabye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *