Urukingo rwa Covid 19 rushumangira rwakuwe ku mezi 6 rushyirwa ku mezi 3

Minisante yatangaje ko Abanyarwanda bemerewe guhabwa urukingo COVID-19 rushimangira rwa nyuma y’amezi atatu bakingiwe byuzuye, mu gihe amabwiriza ya mbere yateganyaga ko umuntu uhabwa urukingo rushimangira ari umze nibua amezi atandatu akingiwe byuzuye.

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse,umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe mu gihe hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’ubwandu bw’iki cyorezo mu buryo budasanzwe, bityo ko gufata urukingo rushimangira bishobora kurokora ubuzima bwa benshi.

Ubwo yagiranaga ikiganiro na RBA Dr. Mpunga yavuze ko iyi gahunda yatangiye mu Rwanda guhera muri uku kwezi k’Ukuboza 2021, ihera ku barengeje imyaka 50 n’abafite ibindi bibazo by’ubuzima nyuma iza no gufungurirwa abarengeje imyaka 18 bagejeje igihe cyo kuyifata.

Dr. Mpunga yagize ati: “Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona uburyo icyorezo kirimo gukwirakwira byihuse hagati y’abantu bakingiwe. Gufata urukingo rushimangira hakiri kare bizafasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri bushobora guhangana na Omicron.”

Yagumye atangaza  ko kugeza ubu, ubwoko bwa virusi nshya yihinduranyije butaragaragara mu Rwanda imbere, ariko ko bitavuze ko abantu bakwirara, ahubwo ko bakwiye gukomeza ingamba zose zo kwirinda cyane cyane muri iyi minsi mikuru y’impera z’umwaka, kugira ngo itaba intandaro yo gutuma abantu banduzanya.

Gufata uru rukingo rushimangira hakiri kare ngo bizatuma abakingiwe barushaho kugira ubudahangarwa bityo imibiri yabo ibashe guhangana n’icyorezo cya Coronavirus yihinduranyije cyahawe izina rya Omicron.

Dose ishumangira mu Rwanda imaze guhabwa abantu 130,155 mu gihe abamaze gukingirwa byuzuye bageze kuri 5,435,180 mu basaga miliyoni 7.6 bamaze gukingirwa muri rusange mu Gihugu. Abanyarwanda bamaze amezi atatu bakingiwe byuzuye barashishikarizwa kugana ikigo nderabuzima cyangwa site y’ikingira ibegereye bagahabwa urukingo rushimangira.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *