Urupfu rwa Akeza Rutiyomba w’imyaka 5 waguye mu kigega cya litiro 200 rukomeje gushengura abatari bake.

Uyu mwana w’imyaka 5 akaba yaramafiti n’impano yo gusubiramo indirimbo aho hagaragaye amashusho asubiramo indirimbo y’umuhanzi Meddy imaze iminsi igezweho ‘My Vow’,inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa gatanu tariki 14 Mutarama aho bivugwa ko uyu mwana yaguye mu mazi idomoro ya litiro 200 baguye mu kantu, gusa bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe.

Urupfu rwuyu mwana rwabereye mu Kagari ka Busanza Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro .

Abenshi bashidikanya ku bivugwa ku rupfu rwe,babishingira ku kuba uyu mwana uri mu kigero cy’imyaka itanu idomoro bivugwa ko yasanzwemo yapfuye ayisumba ku buryo batiyumvisha uburyo ashobora kuba yararengewe n’amazi kugeza ubwo apfuye atarashobora kuvana umutwe muri ayo mazi.

Amakuru hari nuko aho umwana yaguye ari kwa se no kwa mukase aho yari yaje kuba kugira ngo ashobore koroherwa no gukurikirana amasomo ye kuko ari ho byari byoroshye kubona imodoka imujyana ku ishuri kurusha iwabo aho yabanaga na nyina umubyara.

Amakuru aturuka mu bantu batandukanye avuga ko nyina w’umwana atuye mu Karere ka Bugesera abandi bakavuga ko atuye mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, gusa icyo bose bahurizaho ni uko uretse kuba yarabyaranye na se w’umwana ariko batabanaga nk’umugore n’umugabo kuko se w’umwana afite undi mugore basezeranye ndetse bafitanye n’abana ari na ho Akeza yaguye.

Abenshi mu bumvise urupfu rw’uwo mwana bavuga ko bishoboka cyane ko hari umuntu ushobora kuba yaramucuritse muri icyo kidomoro kugeza aho atagishobora guhumeka yarangiza akamurekuriramo.

Bosco Habimana,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza,  yatangaje ko yatabajwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu ahagana saa saba z’amanywa, ajya kureba uko byagenze asanga umwana bamaze kumukura mu idomoro, yamaze gushiramo umwuka.

Ati “Nahageze bambwira ko umukozi yashatse umwana aramubura, nyirabuja ngo yari yagiye kwa muganga, hanyuma se yagiye ku kazi bamusigiye abana babiri, ariko ashaka umwe agira ngo amugaburire aramubura, uwo mukuru nyine, akana gatoya agiye kugatawaza, agiye kudaha amazi mu kidomoro asangamo wa wundi arimo yaguye.”

Akomeza agira ati “Ngo yahise ahamagara nyirabuja, nyirabuja na we ahita ahamagara umugabo, umugabo na we atabaza murumuna we wari hafi aho, aza yiruka ni we waje agakuramo akora ubutabazi bw’ibanze kuko ni umuganga, agerageza ibyo ashoboye ariko byari byarangiye”.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo ngo nta kindi bwahise bukora uretse kumenyesha inzego z’umutekano zirimo polisi na RIB kugira ngo zikore akazi kazo.

RIB, ivuga ko yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane koko icyateye urupfu, ikindi kandi ngo abantu bakwiye kwirinda guha agaciro ibirimo kugenda bivugwa bagategereza ibyo iperereza rizagaragaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *