Urupfu rw’abantu 14 baguye mu mpanuka rwashenguye Perezida Suluhu

Ku wa Kabiri, muri Tanzania habereye impanuka yaciye igikuba mu Gihugu cya Tanzania nyuma yo kumenyekana ko abantu 14 bahise bitaba Imana bakaba barimo abanyamakuru 6 n’uwari abatwaye.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, abinyujije kuri twitter yavuze ko yashenguwe n’amakuru y’iyo mpanuka yabereye ahitwa Nyamikola mu Karere ka ka Busega ko mu Ntara ya Simiyu yabaye mu masaha ya mugitondo.

Yagize ati: “Nashenguwe n’urupfu rw’abantu 14, barimo abanyamakuru batandatu, babuze ubuzima mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu mpanuka barimo yagonganye n’imodoka rusange itwara abagenzi. Ndihanganisha imiryango yabo, abanyamakuru n’inshuti babuze abo bakundaga. Imana ibahereze iruhuko ridashira kandi n’abakomeretse boroherwe vuba.”

Komiseri w’Akarere ka Busega yavuze ko abanyamakuru n’uwari abatwaye bagiye mu rugendo rwo gutara inkuru bose bahise bahasiga ubuzima kimwe n’abandi bantu barindwi bari bari muri bisi bagonganye.

Impanuka ikiba 11 bahise bapfa abandi bashizemo umwuka bagejejwe ku bitaro. Zakaria ati: “Nyuma y’iminota mikeya abakomeretse bagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Nasa, hapfuye abantu batatu biyongereye kuri 11 bahise bapfa impanuka ikiba.”

Abanyamakuru babuze ubuzima ni Johari Saan na Husna Mlanzi bakoreraga ITV, Van Charles wakoreraga Icon TV, Abel Ngapemba wari ushinzwe itumanaho mu Ntara ya Simiyu, Anthony Chuwa wa Habari Leo Digital, Steven Msengi wari ushinzwe itumanaho muri  Ukerewe na  Paul Silanga wari ubatwaye.

Road accident.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *