Urutonde rw’abafana ba Kiyovu Sports batutse Umusifuzi Mukansanga Salima rugiye gushyirwa hanze

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko igiye gutangaza urutonde rw’abafana batutse umusifuzi Mukansanga Salima ubwo habaga umukino wahuzaga iyi kipe na Gasogi Unted ku munsi wa 16 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Aba bafana bitwaye nabi kuri uyu mukino maze bafata umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga baramwandagaza bamutuka ibitutsi birimo no ku mwita Maraya kubera kutishimira  imisifurire ye  aho byababaje abatari bake kubera imyitwarire idahwitse yaba bafana.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Kiyovu Sports, yatangaje ko nyuma y’inama yakoranye n’abayabozi b’amatsinda y’abafana ‘Fan Clubs’ hakomeje gushakishwa ababigizemo uruhare kugira ngo babiryozwe.

Yagize iti “Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sport bwakoranye inama na Komite iyobora Fan Clubs busaba kumenyekanisha bamwe mu bafana babigizemo uruhare kugira ngo babihanirwe by’intangarugero bibere n’abandi urugero.”

Yakomeje ivuga ko itazihanganira buri wese watesha agaciro umuntu by’umwihariko yishingikirije siporo.

Iti “Mu gihe gito muraza kugezwaho amazina y’abahanwe n’ibihano bahawe. Umuryango wa Kiyovu Sports ukaba utazihanganira buri wese watesha agaciro umuntu aho ava akagera by’umwihariko muri siporo.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *