Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahamagajwe Ingabire Victoire

Victoire Ingabire Umuhoza, washinze Ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa gukorera mu gihugu kugeza ubu, yatangaje ko yahamagajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Kuri uyu wa 18 Ukwakira nibwo yabitangaje  abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter. Yagize ati “Ejo ku wa 19 Ukwakira 2021 saa tatu n’igice nasabwe kwitaba kuri RIB.

Yagize ati “Yego, yahamagajwe bishingiye ku iperereza riri gukorwa kuri nyiri Umubavu TV n’abandi bantu umunani bafashwe mu cyumweru gishize.”

RIB Iherutse guta muri yombi abantu batandatu bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.Muri aba harimo Sibomana Sylvain wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire mbere y’uko ashinga DALFA Umurinzi.

Urwego rw’ubugenzacyaha rwasobanuye ko ibyaha bakekwaho babikoze mu bihe bitandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Youtube.Ingabire Victoire yafunguwe ku wa 15 Nzeri 2018 ku bw’imbabazi z’Umukuru w’Igihugu nyuma y’aho akatiwe n’inkiko mu Ukuboza 2013 amaze guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Yarekuwe asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe.

Ingabire akimara gufungurwa yumvikanye kenshi avuga ko nta mbabazi yigeze asaba ndetse ko uko yagiye muri gereza ari ko yasohotse.

Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abadepite bashya mu 2018, yaburiye Ingabire Victoire ko atitonze yasubira muri gereza.Ati “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *