USA:Umugabo wakatiwe urwo gupfa yasabye ko iminsi bayongera akabanza gutanga impyiko ku muntu uyikeneye.

Romiro w’imyaka 39 yasabiwe n’abunganizi mu by’amataegeko ko igihano cye yahwe cyo kwicwa cyari giteganyijwe ku wa 13 Nyakanga 2022 cyakwimurwaho iminsi hakongerwa nibura iminsi 30 kugira ngo atange ubufasha bw’impyiko ye ku muntu uyikeneye.

The Guardian ivuga uyu mugabo  abarizwa muri Leta ya Texas muri Amerika, akaba yarakatiwe igihano kiruta ibindi cyo kwicwa atewe urushinge nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa Bridget Townsend mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Texas mu 2001.

Uyu mugabo ubwe yivugira ko kuba bamuha uburenganzira bwo gukora iki gikorwa bisa no gusubiza umuntu ubuzima bityo ko yishwe nyuma yo gutanga ubwo bufasha byatuma aruhuka neza ntacyo yishinza.

Ramiro avuga ko igitekerezo cyo gutanga impyiko  avuga ko yakivanye kuri Michael Zoosman wari umuyobozi wa gereza bajyaga bandikirana aho yabwiye Ramiro ko hari umugore uri gushaka umuntu uzamuha impyiko, bituma ahita yiyumvamo umutima wo kumufasha.

Zoosman atangira ubuhamya Gonzalez avuga ko yamubonyeho kugira umutima wo gushaka gutabara ubuzima bw’umuntu kuko nyuma yo gusanga amaraso ye adahura n’ay’uwo mugore ku buryo yamuha impyiko bitamubujije gukomeza gushaka gutanga impyiko ye.

Yongeyeho ko azarinda ajya mu mva ye mu mutima we acyemera ko ari ikintu Ramiro yashakaga gukora nk’ubufasha bikanamuruhurira roho imbere y’Imana ye.

Nubwo ubusabe wa Ramiro bwigeze guterwa utwatsi mu ntangiro z’uyu mwaka biteganyijwe ko ku wa 11 Nyakanga, abagize Urukiko Mpanabyaha rwa Texas bazicara bakaganira ku busabe bwe

Romero witeguye kwicwa arifuza guhabwa iminsi y’inyongezo akabanza gutanga impyiko

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *