Mu Rwanda utugari twose twasabwe kugira ikibuga cy’umupira w’amaguru ndetse n’ikipe y’umupira w’amaguru y’akagari

Nkuko bitangazwa na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Viany aho yatangaje ko bamaze kuganira n’bayobozi b’uturere harebwa uko buri kagari kose ko mu Rwanda kagira ikibuga cy’umupira w’amaguru mu rwego rwo gufasha abaturage kwidagadura ndetse no gukuzamura impano mubakiri bato mu mupira wa magura.

Ibi yabatangaje kuri uyu 3 tariki ya 4 Kanama 2021 ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio Rwanda, aho yabajijwe niba ubushobozi butazaba ikibazo mukunoza iyi gahunda ,aha yagizeati”

Burya ubushobozi si ikibazo ahubwo ikigora ni ukugira ubushake bwo gukora ndetse no kwiyemeza gutangira igikorwa,yavuze kandi ko na leta izakora uko ishoboye, ubushobozi bukenewe ahari ngombwa bukaboneka.”

yakomeje kandi avuga ko ari ngobwa ko abaturage bagira kwidagadura aho yavuze ko mugihe Covid 19 izaragirira abaturage bazaba bakeneye ikibashimisha harimo niyi mikino izajya ibafasha kwidagadura.

Tubibutse ko Rwanda rugizwe n’utugari 2148 bivuze ko iyi gahunda niyubahirizwa mu tugari tugize u Rwanda hazaba harimo ibibuga 2148.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *