Uturere 10 duhiga utundi mu kugira abantu benshi batakandagiye mu ishuri

Imibare yavuye mu ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko abantu 16.7%, mu bantu bafite kuva ku myaka itatu kuzamura batigeze bagana intebe y’ishuri. Abakuru muri bo bivuze ko batazi gusoma no kwandika ndetse nta n’umwuga bigeze biga mu buryo buzwi.

Akarere kabarizwamo abantu benshi batigeze bicara ku ntebe y’ishuri ni Rubavu. Aka Karere gatuwe n’abaturage 497,934 bafite imyaka iri hejuru y’itatu ariko abagera kuri 22.9% ntibashobora kwihishurira amabanga akubiye mu nyandiko cyangwa ngo babeshweho n’umwuga baba barigiye mu ishuri.

Uvuye ku mupaka wo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, akarere ka kabiri mu kugira abenshi batize ugasanga ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Ni i Nyaruguru, ahatuye abaturage 284,162 ariko 21.8% muri bo ntibazi uko kwicara mu ishuri bimeze.

Mu Karere ka Rutsiro gakorerwamo imirimo irimo uburyobyi mu kiyaga cya Kivu, hatuye abaturage 333,658 barengeje imyaka itatu ariko 21% ntibigeze bakoresha urubaho, ikaye cyangwa ikaramu ngo mwarimu abahe ku bumenyi.

Umwanya wa kane mu turere turimo abenshi batanyuze ku ntebe y’ishuri uriho Gisagara ituwe n’abantu 357,651 barengeje imyaka itatu. Muri bo 20.7% ntibigeze biga mu ishuri iryo ariryo ryose.

Utarava mu Ntara y’Amajyepfo, usa n’uwerekeza mu Burengerazuba bw’u Rwanda unyura i Nyamagabe, ahatuye abaturage 339,814 barengeje imyaka itatu y’amavuko. Aba barimo 19.9% bazi aho amashuri yubatse ariko batagize amahirwe yo gusogongera ku bumenyi buyatangirwamo.

Kwiga ubusanzwe biri mu burenganzira bw’ibanze ariko abantu 19.8% bo mu Karere ka Nyagatare ntibigeze bakandagira mu muryango w’ishuri na rimwe bagiye kwiga. Ibi bituma aka Karere kaza ku mwanya wa gatandatu mu dutuwe n’abantu benshi batize.

Ahandi hari abantu benshi wahisha amabanga yawe binyuze mu nyandiko ni i Rusizi, aho abantu 19.3% batigeze bakandagira mu ishuri na rimwe. Aha hatuye abantu 441,717 bafite kuva ku myaka itatu kuzamura.

Umwanya wa munani uriho abo mu Karere ka Ngororero barimo 18.8% batageze mu ishuri. Abahatuye bari hejuru y’imyaka itatu ni 326,874.

Hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzania n’u Burundi mu Burasirazuba, hari Akarere ka Kirehe gatuwe n’abaturage 417,211 barengeje imyaka itatu, ari na bo bagomba kuba bari mu ishuri cyangwa bararinyuzemo. Gusa 18.6% muri bo ntibigeze biga mu ishuri na rimwe.

Ku mwanya wa 10 hari Akarere ka Gatsibo karimo abaturage 18.3% batazi uko kwiga bimera. Abahatuye bafite imyaka iri hejuru ya itatu ni 495,985.

Abasesenguzi bemeza ko kutiga bifite ingaruka nyinshi ku mibereho y’umuryango mugari kuko bibuza abari muri icyo cyiciro amahirwe y’akazi gahemba neza no kugira ubukungu buhamye.

IVOMO:IGIHE

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *