Uvuga ko yabaye hamwe na Kazungu amuvuzeho ibindi bidasanzwe amuziho

Umugabo uvuga ko yabaye mu gipangu kimwe na Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 14, yavuze ko yari umusore utuje, ariko ko hari igihe yigeze kugaragaza umujinya w’umuranduranzuzi ashaka kwica umugore n’abana be, inzego zigatabara, zikamujyana ndetse kuva icyo ntiyagaruka kuba aho yabaga.

Uyu witwa Kayisire Etienne, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Ibigwi TV, yavuze ko yabaye mu gipangu kimwe n’aho kazungu yarerwaga mu bice bya Kimironko.

Uyu Kayisire uvuga ko yabaga mu gipangu cy’aho Kazungu yabaga, akaba we yari umukozi warindagainzu yaranguzaga inzoga, akajya abona Kazungu muri urwo rugo.

Ati “Njye nakodeshagayo, tugakina amakarita bisanzwe, mbona ari umuntu rwose utuje w’umusore, mbona ntakibazo afite.”

Avuga ko yamaze umwaka aba mu gipangu kimwe n’aho Kazungu yabaga, ati “Njye nahabaye nzi ko ari umwana batoraguye bareraga. Ni ko numvaga bavuga.”

Ati “Twakinaga amakarita nk’uku kugira ngo turebe ko wenda bwakwira, twarambirwa nkajya mu kazi kanjye, na we akajya kuryama […] n’aho nakoraga hari kuri depos ya BRALIRWA, akaza bakamuha icupa akinywera, ubona ari umuntu ntakibazo afite.”

 

Kazungu yigeze gusizora ashaka kwica abantu

Uyu Kayisire avuga ko rimwe Kazungu yigeze gucura umugambi n’umusekirite, bakiba udufuka icumi tw’umuceri mu bubiko bwawo, ariko uwo musekirite w’umugore ngo akaza kutugurisha ntamuhe ku mafaranga yakuyemo.

Ati “Uwo musekirite w’umugore yaramuriye, yarawugurishije ntiyagira icyo amuha […] yari umudamu afite n’abana babiri, noneho Kazungu ararakara, ati ‘uriya mugore ndamutwikana n’abana be’ bari baje kumusura.”

Kayisire avuga ko nyiri urugo Kazungu yabagamo, yasabye ko bamucunga kugira ngo ataza kugirira nabi uwo mugore n’abana be.

Ati “Yari ameze nk’umuntu wariye amavubi, wasaze, yarakaye. Ubwo bose baratangatanga, abasekirite n’abandi bapangayi bose, kuko no kugira ngo asohokemo yamenaguye ibirahure by’inzu asohokamo, ni bwo bahamagaye Polisi.”

Uyu Kayisire avuga ko icyo gihe na bwo Kazungu yagoye inzego z’umutekano kuko yahise asimbuka imodoka ya Polisi, ariko baza kumusubizamo, bajya kumufunga.

Kayisire avuga ko kuva icyo gihe ubwo yajyanwanaga na Polisi, atigeze agaruka kuba aho yabaga, ahubwo yahise akomeza ubuzima bwe.

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 birimo ibishingiye ku kwica abantu 14 biganjemo abakobwa, imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ubwo yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo mu cyumweru gishize, yemeye ibyaha byose akekwaho, akaba yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 kuri uyu wa Kabiri.

RADIOTV10

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *