Uwahoze ari umuvugizi wa Simba Fc Haji Manara yerekeje muri mukeba wibihe byose Yanga FC.

Uwari umuvugizi wa Simba FC “Haji Manara”,akaba ari nikipe yamazemo igihe ariko nyuma akaza gutandukana nayo,hari tariki 28 Nyakanga 2021 ubwo Simba yatangazaga ko yatandukanye nuyu muvugizi wayo,ndetse igahita inatangaza umusimbura we  byagateganyo ariwe “Ezekiel Kimwaga”.

Ubu uyu mugabo w’amateka yamaze kwerekeza muri Yanga FC mukeba wibihe byose wa Simba FC yavuyemo.

Ibi byatangajwe n’ikipe ya Yanga Fc ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter aho yamuhaye ikaze igira iti” umuvugizi ukomeye muri afurika yinjiye mu ikipe y’ubukombe ,urakaza neza Haji Manara,urisang murugo.”

Abababyeyi buyu mugabo byabashimishije cyane aho bagaragaje ko nubundi ari ikipe bakuze bakunda kandi bahoza ku mutima.

Haji Manara ni umwe mu bagabo bagiraga imvugo ikakaye asesereza,Yanga ubwo yari akairi muri Simba akagaragaza ko batajya imbizi na rimwe, n’umwe mu bantu bakunda kwifashishwa mu bukangurambaga mu bikorwa bitandukanye mu gihugu cya Tanzania kubera imvugo yuje amagambo areshya cyane akunda kugira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *