Uwashinze itsinda rizwi nka Kassav’ yitabye Imana azize Covid-19

 

Mu ijoro rya keye nibwo hamenyekanye inkuru yincamugongo ko uwari umuyobozi w’itsinda rya muzika rizwi nka Kassav’ yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19

Uwo Nyakwigendera Jacob Désvarieux yari amaze igihe kigera kubyumweru bitatu amenye ko yanduye covid-19 ahita ajyanwa kwa muganga.

Nkuko byatangajwe nurubuga rwa francetvinfo mu ijoro ryo ku wa Gatanu iravuga ko abaganga bamaze kubona ko Jacob Désvarieux arembye cyane bafashe umwanzuro wo kumushira muri koma kugirango babone uko bamuvura atababaye nkuko bisanzwe bigenda kubarwayi bose bigaragarako barembye.Bakaba bagerageje ariko biba ibyubusa kuko umutima we wahagaze inshuro zigera kuri ebyili zose ndetse n’imyanya y’ubuhumekero yageze aho igahagarara avamo umwuka atarava muri koma.Kumugoroba wo kuri uyu wa gatanu abagize umuryango we baje kumusura basanga arimo kurwana n’umutima ahita yitaba Imana ntawe babashije kuvugana mubo mumuryango we.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *