Uwavumbuye virusi itera SIDA yapfuye

 

, umuhanga mu bya virusi w’Umufaransa wemejwe ko yagize uruhare mu kuvumbura virusi itera SIDA (HIV), yapfuye afite imyaka 89.

Montagnier na mugenzi we mu 2008 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera akazi ke ko kwerekana virusi yateraga indwara ya SIDA.
Yashimiwe akazi ke, ariko nyuma aza kunengwa kubera ibyo yavuze bidashingiye kuri siyanse ku ndwara za ’autisme’ na Covid-19.

Ikinyamakuru France Soir kivuga ko yapfuye ku wa kabiri i Neuilly-sur-Seine agaragiwe n’abana be.

Montagnier yatangiye gukora kuri iriya virusi mu ntangiriro y’imyaka ya 1980 mu kigo cy’ubushakashatsi kidaharanira inyungu Institut Pasteur mu Bufaransa.

We n’ikipe ye irimo Françoise Barré-Sinoussi baherewe rimwe igihembo cya Nobel mu buvuzi, basuzumye uduce duto twavanywe ku barwayi b’indwara nshya itari izwi.

Babashije kuvana virusi ya HIV mu rugingo ruto cyane rwitwa ’lymph node’ rubika abasirikare b’umubiri, batangaza ubuvumbuzi bwabo muri mu kinyamakuru cyandikaga kuri Siyansi mu 1983.

Muri icyo kinyamakuru, umuhanga muri siyansi w’umunyamerika Robert Gallo na we yatangaje ubuvumbuzi nk’ubwo, yemeza ko iyo virusi ari yo itera Sida.

Impaka ku wavumbuye iyi virusi mbere zari zikomeye mu myaka yakurikiyeho.

Mu 1991 Gallo yemeye ko virus yabonye yari yavuye muri Institut Pasteur mu mwaka wabanje. Mu 2002 nibwo bombi bemeje ko ikipe ya Montagnier ari yo yavumbuye HIV, ariko Gallo ari we werekanye uruhare igira mu gutera Sida.

Gusa, ubwo Montagnier na Barré-Sinoussi bahabwaga igihembo cyitiriwe Nobel mu 2008 kubera akazi kabo – komite igitanga, mu buryo butavuzweho rumwe, ntiyigeze ikomoza kuri Robert Gallo.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha BBC iravuga ko mu bihe bya vuba, Montagnier yateje impaka no kunengwa nyuma y’ibyo yatangaje bidashingiye kuri siyansi, ku mpamvu z’indwara ya ’autisme’, nyuma no ku nkomoko ya Covid-19.

Uyu mugabo wavukiye mu mujyi wa Chabris hagati mu Bufaransa, yatangiye akazi k’ubushakashatsi muri siyansi i Paris mu 1995.

Yagiye muri Institut Pasteur mu 1972, nyuma y’akazi ke kuri HIV yakuriye icyo kigo mbere yo kujya muri Queens College, City University of New York mu 1997.

Luc MontagnierLuc Montagnier

 

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *