Uyu mukire amafaranga ashyizeho ashobora guhabwa ikipe ya Chelsea.

Sir Jim Ratcliffe uri mubakire ba mbere mu gihugu cy’ubwongereza, wifuza cyane kugura ikipe ya Chelsea, birakekwako ashobora kwegukana iy’ikipe dore ko yashyizeho akayabo k’amafaranga asaga milliyari 4 z’amapawundi. 

Ikipe ya Chelsea isanzwe ibarizwa mu gihugu cy’ubwongereza mu mujyi wa London, hari hamaze iminsi hari abantu bifuza kuyigura ,ubu umukire  Jim Ratcliff nawe yagiye mu mubare w’abashaka kugura iy’ikipe.

Roman Abramovich wifuza milliyari 2.5 z’amapawundi ku ikipe yaguze 2003, ubu uwitwa Ratcliff yagaragaje ko yayatanga.

Ratcliff w’imyaka 69 ufite kompanyi ya INEOS, wakuze afasha cyane ikipe ya Manchester United, yavuganye n’umugabo uhagarariye ikipe ya Chelsea witwa Bruce buck mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2022 kubijyanye no kugura iyi kipe.

Ratcliff ibyo yatangarije The Times yavuze ati ” Twatanze amafaranga agera kuri milliyari  1.75 z’amayero byo gushyira mu ikipe no kuri sitade ya Chelsea.

Yakomeje  agira  ati ” Ninjye mwongereza njyenyine  watanze ay’amafaranga, ikineye imbaraga,  no kugirango tugerageze kurema ikipe nziza mu mujyi wa london. nta nyungu nshakamo kuberako dukorera amafaranga yacu mu bundi buryo”.

Nkuko bitangazwa na The Sunday Times Rich ivugako umutungo w’uyu mugabo ubarirwa muri milliyari 6.33 z’amayero.

iy’ikipe ya chelsea hatangiye gushakwa uko yagurishwa kubera ikibazo k’intamabara yatangijwe n’uburusiya mu gihugu cya ukirene, bituma umukire warufite iy’ikipe bayimwambura kuko akomoka mu gihugu cy’uburusiya.

See the source imageAbramovic wambuwe ikipe ya Chelsea.

See the source image Ratcliffe wifuza kugura ikipe ya Chelsea

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *