Video y’indirimbo ‘WHY’ya The Ben yafatanyije na Diamond Platnumz yamaze kugera hanze

Indirimbo ‘WHY ‘ y’umuhanzi w’icyamamare w’umunyarwanda The Ben yakoranye na Diamond Platnumz imaze iminsi ivugisha benshi ,aho tariki 2 Mutarama 2022 bari bayisohoye ariko muburyo bw’amashusho yanditse mu mugambo ‘lycs’ batangaza ko Video izasohoka vuba.

Ubu iyi ndirimbo bamaze kuyisohora muburyo bwa mashusho aho imaze iminota 53 ubwo twandikaga iyi nkuru imaze kurebwa nabasaga ibihumbi 61k.

Ni indirimbo yari itegerezanyijwe amatsiko kuko kuva Diamond izina rye ryakura mu muziki wa Afurika ndetse n’Isi benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bagiye bamwipima ariko bikarangira bidakunze ko bakorana.

Ubwo amakuru yaje kumenyakana mu mpera z’umwaka ushize ko The Ben yaba yabashije gufatisha Diamond uri mu bagezweho muri aka karere na Afurika muri rusange.

The Ben yasohoye indirimbo yakoranye na Diamond nyuma y’imyaka yari ishize abahanzi banyuranye bo mu Rwanda bagerageza gukomanga muri WCB Wasafi ngo bakorane indirimbo n’uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania ariko bikagorana.

Iyi ndirimbo ’Why’ ya The Ben na Diamond amajwi yayo ubwo yashyirwaga kuri channel ya Diamond imaze kurebwa na bantu ibihumbi 687k mu minsi 2 gusa,aho bigaragara ko ubwitabire bwo kuyireba buri hejuru.

Iyi ndrimbo ikaba igaragara kuri channel ya Diamond hakaba hataratangazwa impamvu kuri channel ya The Ben itagaragaraho,bishoboka ko ariyo masezerano bagiranye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *