Volleyball: Nyuma y’imyaka 12 akinira ikipe y’igihugu,Dusabimana Vincent ‘Gasongo’ yayisezeyeho.

Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo akaba yaramaze imyaka 12 akinira ikipe y’igihugu ya Volleyball yamaze gusezera avuga ko agiye kwita cyane ku ikipe akinira ya REG, ashimira buri wese wamubaye hafi mu gihe cyose yamaze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Gasongo Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri 2021, nibwo yasezeye mu ikipe y’igihuguyari amaze imyaka 12 akinira.

Kurukuta rwe rwa Twitter ubutumwa yacishiho bwagiraga buti”Ndashima IMANA yo yanshoboje gukinira ikipe y’igihugu, Ndashimira Sacrifice ya buriumwe, Umuryango wanjye, Family UBT (Mbaraga Alexis, Kayiranga Aimabe, FrereRudasingwa Karemera Camille, Coach Dominique, Fidele Paulo, Abanyarwanda mwese mwatubaye hafi “.

Gasongo asezeye nyuma y’amasaha macye hasojwe imikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu Abagabo cyabereye muri Kigali Arena, aho u Rwanda rwasoje ku mwanya wa Gatandatu.

Gasongo Mu myaka 12 yakiniye ikipe y’igihugu yagaragaje kwitanga, ishyaka ndetse no guharanira ishema ry’igihugu, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bamaze igihe kirekire bakinira ikipe y’igihugu kandi bagerageje kwitwara neza no kuyifasha aho byabaga bikomeye.

Kuri ubu akinira ikipe ya REG VC ari nayo agiye gushyiraho umutima n’ibitekerezo bye kugira ngo ayishakire umusaruro mwiza.

Vincent Dusabimana: The iconic middle blocker who snarls to titles | The New Times | RwandaDusabimana Vincent kuri ubu akinira ikipe ya REG

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *