Wa Mukecuru Nyiramandwa wakundaga Perezida Kagame yitabye Imana

Umukecuru Rachel Nyiramandwa wakundaga cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Ukuboza 2022, azize uburwayi. 

Yari atuye mu Karere ka Nyamagabe, akaba ari mu bakuru bagaragaje uburyo Perezida Kagame yahaye icyerekezo gikwiye u Rwanda.

Mukecuru Nyiramanwa atabarutse afite imyaka 110 y’amavuko ariko no mu gihe cy’izabukuru yakunze kugaragara ahantu Perezida Kagame yabaga yagiriye uruzinduko no kwiyamamaza muri Nyamagabe .

Yagaragaje uburyo yanyuzwe n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame yita ku batagira kivurira n’abageze mu zabukuru by’unwihariko, aho na we yubakiwe ndetse akanahabwa inka imikamirwa ndetse ikanamufasha mu masaziro ye, ndetse agakamira n’abaturanyi.

Muri Kanama uyu mwaka ni bwo Perezida Kagame yamusuye iwe mu rugo baraganira, mu ruzinduko yari yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *