Wamukobwa wagaragaye mu gitaramo cya Tayc yambaye mu buryo bugaragaza imiterere y’umubiri yagejejwe imbere y’urukiko

Mugabekazi Liliane wabaye iciro ry’imigani k’umubuga nkoranyambaga kubera kwambara ibiteye isoni mu gitaramo cy’umuhanzi Julien Bouadjie wamamaye nka Tayc cyabereye i Kigali yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 18 Kanama 2022.

Ubushinjacyaha burega Mugabekazi  icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame, busobanura ko uyu mukobwa usanzwe acururiza ibinyobwa bisembuye ku Gisimenti, yagaragaye muri iki gitaramo yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.

Igitaramo cya Tayc cyabereye muri B.K Arena mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2022. Kuva ubwo ifoto ya Mugabekazi yatangiye gusakara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ikurura impaka kuva ubwo.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rumaze kubona iyi foto rwatangiye kumukoraho iperereza, rumutumizaho kugira ngo rumuhate ibibazo.

Dosiye ye yaje kugezwa mu bushinjacyaha, mu ibazwa ryabereye muri izi nzego zombi, yemera ko ari we wagaragaye yambaye muri ubu buryo.

Umushinjacyaha yasabiye Mugabekazi gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Nyuma y’ubu busabe, umunyamategeko yahise asaba urukiko kuburanishiriza uru rubanza mu muhezo.

Mugabekazi Liliane wabaye iciro ry’imigani k’umubuga nkoranyambaga kubera kwambara ibiteye isoni

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *