Ya Couple y’abakobwa bahuje ibitsina bafite uburanga butangaje,yari yaramamaye muri Africa yatanukanye(AMAFOTO)

Iyi couple y’aba batinganyi b’ibyamamare umwe yitwa Michelle Nkatha Ntalami akaba ari umunya-Kenya w’umushabitsi washinze kompanyi yitwa Marini Naturals. Iyi nkumi y’uburanga yigeze kushyirwa mu bagore b’ibitangaza 100 muri Africa ku rutonde rwakozwe na Okey Africa.

Makena Njeri ni mugenzi wa Michelle akaba ari nawe batinganaga , uyu ni umunya-Kenya ariko ufite n’ubwenegihugu bwa Amerika. Ni umukinnyi w’amafilime akaba n’umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru nka BBC, akaba yaranamamaye mu kuyobora ikiganiro cy’urubyiruko kitwa “Teen Republik” gitambuka kuri Televiziyo ikomeye NTV buri wa Gatandatu.

Iyi Couple yabo yari imaze igihe kinini ivugwa kandi izwi kuko batahwemye kugaragaza ko bakundana ndetse bari baranatangaje ko ubukwe bwabo buzaba umwaka utaha. Uyu mwaka umubano wabo wajemo kidobya bigaragarira buri wese. Mbere wasanganga nta saha ishize badashyize amafoto yabo bagirana ibihe byiza ku mbuga nkoranyambaga.

Umwaka utaha hari hategerejwe ubukwe bwaba bombi nkuko bo ubwabo bari barabitangaje.

Nyuma yuko abeshi bari bategereje ubwo bukwe, Michelle Ntalami w’uburanga buhebuje yifashishije urubuga rwe rwa instagram maze atangaza ko agiye gushyira hanze ukuri kose ku bijyanye n’umubano we n’umukunzi we Makena Njeri.

Yatagaje ko uyu mwaka atazi ikintu kibi cyaziye umukunzi we Makena cyatumye ahinduka ashimangira ko yatunguwe no kubona uyu mukunzi we atakimukunda nk’uko byahoze.

Yatangaje ko mbere uyu mukunzi we yari umunyakuri ariko muri iki gihe akaba atazi uwamuhinduye, gusa ashimangira ko uwamuraruye yamaze kumubabarira. Yemeje ko atazongera gusubirana n’uyu mukunzi we bari bamaze igihe bakundanda.

Umubano wabo waranzwe no kugirana ibihe byiza gusa bisa naho utagikomeje nkuko Michelle Ntalami yabyitangarije.

Makena Njeri (Ibumoso)na Michelle Nkatha Ntalami (iburyo)

Michelle washyizwe ku rutonde rw’abagore ijana b’ibitangaza muri Africa

Michelle Ntalami opens up on her worst relationship experience - The Standard EntertainmentMichelle Nkatha Ntalami afite uburanga buhebuje

Crushing on the gorgeous Michelle Ntalami | Daily Scoop Magazine

I will forever love you,' BBC's Makena pens heartwarming letter to BFF Michelle Ntalami,

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *