Yafatanywe igikapu kirimo ihene yari amaze kwiba

Uyu mugabo yafashwe n’inzego z’umutekano ahitwa ku badive aho bivugwa ko ihene yari yayibye ahitwa i Nyarushishi.

Abaturage bo mu Murenge wa Gihundwe bavuze ko bugarijwe n’ubujura bwiganjemo ubw’abiba amatungo ku buryo ari bimwe mu bituma hari abakirarana nayo.

Rwabugiri Alain yagize ati “Abajura baraturembeje ariko noneho abiba ihene n’inkoko bo babaye benshi ku buryo ariyo mpamvu hari abaturage bemera bakararana nazo kubera gutinya ko babiba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Niyibizi Jean de Dieu, yavuze ko hari abaturage bakirarana n’amatungo muri aka gace kubera gutinya ko bibwa.

Ati “Ubujura burahari ariko ntabwo twavuga ko bukabije cyane ariko hari ingamba zijyanye no kuba abajura bakomeza guhashywa. Ingamba ya mbere irimo kumenya aho baherereye indi ni ukumenya urutonde rwabo no kubashakisha no gukora irondo rihoroho dufatanyije n’abaturage.”

Yongeyeho ko hari abaturage bamwe na bamwe bakirarana n’amatungo ariko ashimangira ko bakomeje gukora ubukangurambaga bababwira ko kurarana nayo bishobora gutuma umuntu yandura indwara zitandukanye.

Yakomeje avuga ko uwo mujura wibye ihene akimara gufatwa yashyikirijwe RIB kugira ngo imukurikirane nyuma y’uko yari afatanywe ibimenyetso.’

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *