”yagakwiye guhamagarwa mu bakinnyi 11 mu Ikipe y’Igihugu y’Amavubi.”Infantino yatangariye ubuhanga bwa Perezida Paul Kagame ubwo bacogaga Ruhago

Gianni Infantino usanzwe ayobora  Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, yasabiye Perezida Kagame umwanya ubanza mu Ikipe y’Igihugu Amavubi nyuma y’ubuhanga budasanzwe yamubonyeho mu irushanwa rihuza amakipe y’abakanyujijeho mu mukino waraye ubaye nka kimwe mu bikorwa bigize inama iri kubera i Kigali y’inteko rusange ya 73 ya FIFA.

Paul Kagame yari mu Ikipe y’u Rwanda yatsinze iya FIFA irimo Gianni Infantino ibitego 3-2 mu mukino wafunguye irushanwa.

Jay-Jay Okocha umunya Nigeria wakanyujijeho ni we watsindiye u Rwanda ibitego bitatu byabonetse muri uyu mukino ku ruhande rw’u Rwanda.

Ikipe ya FIFA yo yatsindiwe n’Umunya-Brazil Marcos Evangelista de Morai [Cafu]. Uyu munyabiwi watwaranye na Brésil ibikombe by’Isi bibiri ukina yugarira anyuze ku ruhande rw’iburyo, yanyuze mu makipe atandukanye arimo AC Milan na AS Roma yo mu Butaliyani.

Abakinnyi bari mu ikipe y’u Rwanda:

Perezida Kagame; Jay-Jay Okocha; Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Kayiranga Jean Baptiste, Ngabo Albert bakiniye Amavubi, Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports, Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA na Nyinawumuntu Grace uyobora Siporo mu Irerero rya Ruhago rya Paris St Germain mu Rwanda n’abandi.

Umutoza watozaga iyi kipe ni Mashami Vincent usanzwe ari Umutoza wa Police FC.

Nyuma y’umukino Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, Gianni Infantino yaganiriye na TNT yagaragaje ibyishimo avugako kuba isi yose iteraniye i Kigali ari ibyagaciro.

Yagize ati “Uyu munsi ni uw’umunezero, habaye igikorwa cyiza kuko twazanye Isi yose I Kigali mu Rwanda. Iyi ni stade nziza yiswe Pelé nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’Isi nk’uko Perezida Kagame yabivuze.’’

“Kuba turi hano hamwe n’abayobozi batandukanye mu mupira w’amaguru b’ibihugu birenga 211 ni iby’agaciro gakomeye. Turavuga umupira, turimo turaryoherwa n’umupira birumvikana ko ari ibyishimo.’’

Abajijwe uko yiyumvaga gukinana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Infantino yatangaje ko byamurenze ndetse ko yamubonanye ubuhanga budasanzwe bwatuma abona umwanya ubanzamo mu Amavubi.

Yagize ati ”Byandenze gukinana na Perezida Kagame, afite ubuhanga budasanzwe bwo guconga ruhago ntari nzi, yari yarabuhishe. Ndatekereza ko buri wese yabonye ko ubutaha yagakwiye guhamagarwa mu bakinnyi 11 mu Ikipe y’Igihugu y’Amavubi.”

Uyu mukino  wabanjirijwe n’umuhango wo kwita Stade ya Kigali izina rishya rya Pelé Kigali Stadium. Ryakinwe mbere y’uko mu Mujyi wa Kigali hateranira Inteko Rusange ya 73 ya FIFA, ari na yo izemerezwamo Gianni Infantino nk’ugomba kuyobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi ku wa 16 Werurwe 2023.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *