Yannick Mukunzi yasabye, anakwa Iribagiza(AMAFOTO)

Yannick Mukunzi usanzwe ubarizwa mu gihugu cya Suéde mu ikipe ya Sandvikens IF yasabye anakwa Iribagiza Joy bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo ndetse bakaba bafitanye n’abana babiri.

Uyu muhango wabereye muri Heaven Garden ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, mu masaha y’igitondo kuri iki cyumweru tariki 08 Mutarama 2023.

Yannick akoze iyi mihango nyuma y’imyaka ine basezeranye imbere y’amategko kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Eric Rutanga ni umwe mubakinnyi babanye na Yannick ndetse akaba n’inshuti ye yakadasohoka bambariye Mukunzi ndetse na Ntwali Fiacre usanzwe afatira ikipe ya AS Kigali.

Ynnick Mukunzi yaciye mu makipe atandukanye arimo APR FC na Rayon Sports ubu akaba abarizwa muri Suéde mu ikipe ya Sandvikens IF yagiriyemo amahirwe adsanzwe dore ko aherutse gusinya andi masezerano muri Nzeri 2022 azamara imyaka ibiri.

Mukunzi yaherekejwe abarimo Eric Rutanga

IFOTO Y'UMUNSI: Yannick Mukunzi n'umuryango we - YEGOBYannick Mukunzi na Iribagiza Joy hamwe n’umwana wabo w’ifura

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *