Yishe umwana we,nawe arangije ariyahura,kubera gucibwa inyuma.

Umugore yishe umwana we ufite imyaka ibiri amunize arangije ariyahura! Biravugwa ko yari arambwiwe uko umugabo we amuca inyuma

Photos of Jane Macharia,Woman in Kitengela who killed Her Child and committed Suicide over Husband's Infidelity – Venas News

 Mu gihugu cya Kenya Umugore witwa Jane Macharia, yishe umwana we w’umukobwawari ufite imyaka ibiri arangije nawe ariyahura.  Ibi ngo yabitwe nuko yari arambiwe umugabo we umuca inyuma.

Mu cyumweru gishize, uyu mugore ngo yabonye ubutumwa muri telephone y’umugabo we bw’abagore baba bandikirana, amubajije impamvuamuca inyuma amubwira ko ari iby’abagabo bose. 

Uyu mugabo watumye umugore we yiyahura yagize ati: “Nta kintu uzantwara abagabo bose bacana inyuma. legitpost kaba ari ikinyamakuru cyo muri Kenya gikunze kwandika ku nkuru zijyanye n’utuntu n’utundi cyavuze ko uyu mugore yanize umwana we w’imyaka 2, yamara kumwica agahita ajya mu bwogero nawe akiyahura.

 Iki kinyamakuru Cyakomeje gitanaza ko nyuma y’uko umugabo we amakuru amugezeho ko uyu mugore we yiyahuye, yavuze ko ku isi hari abagore barenga miliyari enye, ashimangira ko niba uyu mugore we yari amurambiwe yagombaga kugenda.

Ni inkuru iteye gahinda,birakwiye ko abashakanye bakwiye kurinda ubudahemuka mu rwego rwo kwimakaza amahoro nituze mu muryango hirindwa aamakimbirane aturutse kugucana inyuma.

src:legitpost.com.ng

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *