Yogeje imodoka, aba umukanishi n’umukarani: Ubuzima bw’ahahise ha Nizzo wo muri Urban Boys

Hari umuhanzi wavuze ngo kubaka izina si imikino, wa mugani, iyo wumvise inkuru y’urugendo rw’ubuzima bwa Nizzo birakorohera kumva ko bya bintu bidakinishwa.

Ni ubuzima aherutse kugarukaho mu kiganiro yakoze ku muyoboro we wa Youtube aho agiye kujya anyuza ibiganiro bigaruka ku buzima bwe.

Nizzo yavutse asanga Se na Nyina babanye neza, icyakora avuga ko mu bavandimwe batanu afite umwe gusa ariwe bahuje ababyeyi bombi.

Se yaje gutandukana na Nyina ashaka undi mugore, ikintu Nizzo avuga ko cyamugizeho ingaruka mu mikurire cyane ko byatumye atabasha kwiga ngo arangiza n’amashuri yisumbuye.

Nizzo yavukiye mu Karere ka Huye ahitwa i Ngoma ari naho yigiye amashuri abanza, aza kuyasoreza mu Mujyi wa Huye.

Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yaje gukomeza ayisumbuye ayahagarikira mu wa gatatu w’ayisumbuye.

Abajijwe niba kureka ishuri byaratewe n’ubuswa, Nizzo yavuze ko atari byo ahubwo byatewe n’ubusobozi buke bw’umubyeyi we.

Ati “Kuva mu ishuri byatewe n’uko umubyeyi wanjye hari ahantu yageze imbaraga ze zigashira, gusa ndamushimira ntako atari yagize. Umuryango wanjye ni mama wanjye!”

Inzozi ze zari ukuzaba umukinnyi kizigenza mu mukino wa Basketball icyakora indeshyo ye ntiyatuma ayikomeza.

Nizzo akiva mu ishuri, yinjiye mu bushabitsi, inzira ndende yamunyujije muri byinshi, ati“Njye nahise njya gucuruza amata na fanta bikonje, amandazi na capati nkabyikorera, ariko ibaze ko uyu munsi ntazi kubikora.”

Icyo gihe yakoraga iyo bwabaga ngo afashe umubyeyi we kubaho.

Ati “Amata na fanta bikonje naje kubivamo ntangira kwinjira mu muziki. Mbere yo kwinjira mu bucuruzi ndi umuntu wagerageje kwiga ubukanishi, nikoreye imizigo mu isoko, nashakaga ubuzima muri rusange bushobora kumfasha bugafasha n’umuryango wanjye. Nogeje n’imodoka z’abantu.”

Muri icyo gihe, mu buzima bwo mu muhanda aho yashakishirizaga, yaje guhura n’inshuti ze zirimo Rino G n’undi atibuka neza batangira kujya bumvana imiziki bimukururira kuba yakwinjira mu muziki.

Ati “Nari mfite inshuti zanjye nkiba mu Mujyi wa Huye, tukajya twumva umuziki, twakundaga kwiyumvira KGB n’abandi bakorerwaga na BZB ntangira kumva ko twabikora, byatumye mva muri bimwe nakoraga byanampaga amafaranga ninjira mu muziki.”

Uko ni ko yisanze mu muziki maze we na za nshuti ze bakora itsinda bise New Boys.

Ni itsinda ryakanyujijeho mu Mujyi wa Huye ariko ibikorwa by’umuziki wabo ntibirenge ahitwaga mu Cyarabu.

Uko imyaka yagiye yisunika, iri tsinda ryaje kongerwamo Safi Madiba na Humble Jizzo ibyari New Boys bihinduka Urban Boys yari igizwe n’abasore batanu.

Bakoze indirimbo zitandukanye gusa inyinshi ntabwo zigeze zirenga Umujyi wa Huye.

Ahagana mu 2008 nibwo Urban Boys yaje gucikamo ibice hasigara batatu aribo Nizzo, Safi Madiba na Humble Jizzo bakukuje mu muziki wanabimuye i Huye berekeza mu Mujyi wa Kigali

Iri tsinda ryabaye ubukombe mu muziki w’u Rwanda kugeza mu 2017 ubwo ryatangiraga kuzamo ibibazo riza gusenyuka risigaramo Humble Jizzo na Nizzo gusa.

Ni mu gihe Safi Madiba we yari amaze kwimukira muri Canada, icyakora aba bibiri bari basigaranye itsinda nabo ntabwo bamaranye igihe kuko Humble Jizzo yaje kuva mu Rwanda yimukira muri Kenya aho atuye n’umugore we.

Kugeza ubu Nizzo ahamya ko itsinda Urban Boys ritazigera rizima ahari, uretse shene ya Youtube yafunguye ngo ajye anyuzaho ibiganiro bye, yanongeye gufungura studio ya Urban Boys yise ‘Urban records’.

Nizzo yahishuye ko Nyina yamwitangiye kugeza ubwo ubushobozi bubaye iyanga agahagarika ishuri

Nizzo agiye gutangira gutambutsa ibiganiro byibanda ku buzima bwe binyuze kuri shene ya youtube nshya yafunguye

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *