Zari Hassan aravugwa mu rukundo rushya n’umusore yihebeye(AMAFOTO)

Icyamamarekazi Zari Hassan akaba yarahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakaba barababyaranye abana 2 ,ubu ikigezweho nuko hari kuvugwa urukundo hagati ye  n’umusore witwa GK Choppa, na we ukomoka mu gihugu cy’Ubugande.

Mu gihugu cya Uganda ibinyamakuru bitandukanye byanditse inkuru bigaragaza ko uyu mugore w’icyamamare ndetse akaba amaze no kwamamara mu bijyanuye n’inkundo zahato nahato akaba afite abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond, ko amaze iminsi asohokana n’uyu musore bafatanye agatoki ku kandi.

GK Choppa abarirwa mu myaka 30 mu gihe Zari afite imyaka 41. Ntabwo biramenyekana neza niba koko aba bombi bakundana gusa bamaze iminsi bahorana, bagasangira kenshi bari kumwe.

Zari  mu minsi yashize yari aherutse kuvugwa mu rukundo n’umusore witwa Dark Stallion bakundanye mu 2021.

Hassan mbere yuyu musore nyuma yuko atandukanye na Diamond mu 2019 yavuzwe mu rukundo  n’uwitwa King Bae na we nyuma baza gutandukana.

Zari n’umusore bivugwako bari mu rukundo bahora bafatanye agatoki ku kandi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *