Zari Hassan yasobanuye iby’ifoto ye yateje ururondogoro aho yagaragaye asomana n’umugore mugenzi we

Zari yavuze ko kuba yasomana n’umugore mugenzi we nta kibazo kirimo ndetse ko bitandukanye n’ibyo abantu bakeka.

Tariki ya 23 Nzeri, Zari  hassan yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 41 amaze ku Isi, umwe mu nshuti ze yateguye ikirori cyo kwizihiza iyi sabukuru aho kujyamo byari ukwambara imyeru gusa.

Amwe mu mafoto yafotowe kuri uwo munsi, Zari yayasangije abamukurikira kuri Instagram, ariko  ntiharimo ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga arimo asomana n’umukoubwa mugenzi.

Uyu mugore usanzwe uba muri Afurika y’Epfo, mu minsi ishize yasuye igihugu cye cya Uganda ndetse aganira n’abanyamakuru, baje no kumubaza kuri iyo foto yateje ururondogoro.

Yabasubije muri aya magambo; “Ni umukunzi wanjye. Ni umuturanyi wanjye umuntu nkunda. Kumuhobera nkamusoma ni ibintu bisanzwe. Uganda turacyari inyuma ntabwo biriya tubyumva, ariko nta kindi kibyihishe inyuma.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Zari yavuze ko ubu afite umukunzi mushya ariko atifuza kuba yabishyira hanze kugeza igihe cya nyacyo kigeze.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *